Amagambo atera imbaraga ku bakunda Imana – Ev. TURIKUMWE Janvier
Nifuza ko twasangira amagambo atera imbaraga ku bakunda Imana kandi bafite inzara n’inyota byo kuyikiranukira. Ayo magambo rero tuyasanga mu byanditswe byera nk’amasezerano n’igisubizo byagufasha mu gihe cyo gushidikanya,mu cyunamo, mu mubabaro ndetse n’igihe ubuze ibyiringiro.
1.Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma. Ni ko Uwiteka avuga. Yeremiya 29:11
2.Ariko abategereza Uwiteka bazasubizwamo intege nshya, bazatumbagira mu kirere bagurukishe amababa nk’ibisiga, baziruka be kunanirwa, bazagenda be gucogora.
Ezayi 40:31
3.Ntutinye kuko ndi kumwe nawe, ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramiza ukuboko kw’iburyo, ari ko gukiranuka kwanjye.
Ezayi 41:10
4.Arabasubiza ati “Ni ukwizera kwanyu guke: ndababwira ukuri yuko mwaba mufite kwizera kungana n’akabuto ka sinapi, mwabwira uyu musozi muti ‘Va hano ujye hirya’ wahava, kandi ntakizabananira.
Matayo 17:20
5.Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga.
Abafilipi 4:13
6.Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza, Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.
Zaburi 107:1
7.Mube maso! Mukomerere mu byo mwizeye, mube abagabo nyabagabo mwikomeze.Ibyo mukora byose mubikorane urukundo.
1 Abakorinto 16:13-14
8.Marayika w’Uwiteka abambisha amahema yo kugota abamwubaha, Akabakiza.
Zaburi 34:8
9.Mbese ntiwari wabimenya? Ese nturabyumva? Imana ihoraho, Uwiteka Umuremyi w’impera z’isi ntirambirwa, ntiruha. Ubwenge bwayo ntiburondoreka.
Ezayi 40:28-31
10.Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko yabigambiriye,
Abaroma 8:28
11.Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ni nde? None ubwo bimeze bityo tuvuge iki? Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ni nde?
Abaroma 8:31
12.Kandi icyo dusaba cyose tugihabwa na yo, kuko twitondera amategeko yayo tugakora ibishimwa imbere yayo. 1 Yohani 3:22
13.Icyakora ukomere ushikame cyane, kugira ngo witondere amategeko yose umugaragu wanjye Mose yagutegetse. Ntuzayateshuke uciye iburyo cyangwa ibumoso, kugira ngo ubashishwe byose aho uzajya hose.
Yosuwa 1:7
Ev. TURIKUMWE Janvier