Intumwa Paul ubwo yasozaga urwandiko rwa mbere yandikiye itorero ry’i Korinto,yakomoje ku mabanga ane y’ingenzi dukwiriye kugendana nk’Abakristo mu byo turimo byose,aho abantu batureba cg twihereye bikagaragaza ko twamaramaje Komatana n’Uwiteka
Ayo mabanga ni aya:
- Kuba Maso :
Ntabwo ugomba kudamarara ngo wibagirwe ko satani ari umwanzi kandi ntazigera akizwa, ugomba guhora witeguye kuko utsinde urugamba ntaba ashoje intambara.
- Gukomera mubyo wizeye:
Iyo ibyo wizeye bitinze gusohora ntibivuze ko bitazaba, Komera ushikame wibuke ko Imana ivuga Ibyo ishoboye, naho byatinda bizaza.
- Kuba Umugabo nyamugabo:
Umugabo w’ukuri ntahindukira mw’ijambo, yego ye ni yego, na Oya ye ni Oya, icyo yiyemeje ashirwa akigezeho!
- Gukorana Urukundo:
Hari abakorana ishyaka ryinshi ngo bashimwe n’abantu, ariko imirimo idakoranwe urukundo Imana ntiyihembera uwayikoze.
Jya uharanira gushimwa n’Imana, abayubaha nabo bazagushima, hari n’abazakugaya ariko bazagutinyira ibikurimo!
Ibyo tumaze kuvuga byose bigaragara muri iyi mirongo:
1kor16:13-14
Mube maso! Mukomerere mu byo mwizeye, mube abagabo nyabagabo mwikomeze,Ibyo mukora byose mubikorane urukundo.
Nkwifurije nanjye niyifuriza kurangwa n’iriya myifatire , kuko ntacyo tuzaburana Imana tuyifite.
Umwigisha: Pastor Viva, POWER OF CHANGE MINISTRIES