Yeremiya 17:9- Umutima w’umuntu urusha ibintu byose gushukana, kandi ufite indwara ntiwizere gukira. Ni nde ushobora kuwumenya uko uri?
Mu myaka ya za 1930 kugeza muri za 80 hakunze kuvugwa indwara y’umugongo. Icyo gihe mu bihugu byinshi byo ku Mugabane w’Uburayi no muri America n’ibwo inganda ninshi zashingwaga. Abantu benshi bakoraga imirimo y’ingufu bikabaviramo kurwara imigongo. Kubera iterambere ry’inganda n’ikoresha ry’ikorana-buhanga, imirimo y’ingufu yaragabanutse cyane. Ubu abantu benshi ni abakoresha ubwonko. Indwara ziterwa no gukora imirimo ivunanye nk’umugongo zaragabanutse cyane. Ubu hagezweho indwara z’umutima zigaragara mu buryo butandukanye. Ubu umutima uri mu ndwara zihitana abantu benshi ku isi.
Mu buhanuzi bwe, Yeremiya yahanuye ku ndwara y’umutima abantu benshi bagendana ariko batiyiziho.
Birababaje kugira indwara ntuyimenye. Ubwabyo kubana n’indwara ni ikibazo. Kutamenya ko urwaye kandi nabyo ni ikibazo. Kutamenya icyo urwaye nabyo ni ikindi kibazo. Kutamenya icyagukiza nacyo ni icyiyongera ku bindi. Imitima y’abantu benshi irarwaye. Ikeneye kubimenya no kumenya Muganga w’imitima.
Nasanze ikibazo gikomeye umutima wawe ufite ari umutima ubwawo.
Umwigisha: Dr. Fidèle Masengo, Foursquare Gospel Church Kimironko