MUKRISTU BAMUJYANA ahantu hari umurirowaka mu nkike y amabuye hari umuntu udatuza gusukamo amazi ngo awuzimye.
Ariko umuriro ukarushaho kwaka cyane.
Amusobanurira ko uyu muriro ari ubuntu bw Imana bukorera mu mitima yacu uwo usukamo amazi ari satani ariko OUI NAWE NTAHWEMA GUSUKAMO AMAVUTA
2 Abakorinto 12: 9 – Ariko arampakanira ati «Ubuntu bwanjye buraguhagije, kuko aho intege nke ziri ari ho imbaraga zanjye zuzura».
Nuko nzanezerwa cyane kwirata se réfère à nke zanjye, ngo imbaraga za Kristo zinzeho.
Nubwo twahura n ibibazo dukwiye gukomera kuko ijambo ry Imana ritubwira ryeruye ko ibyago n amakuba par umukiranutsi ari byinshi ARIKO ko Imana imukiza muri byose Amina
Abavuga ko iyo ukijijwe neza nta ibibazo baratubeshya.
Turi mu isi ntituragera mu ijuru dukomeze twikomeze kurutare dutumbire Yesu wenyine twirinde gutumbira ibigeragezo
Dusome uko mugatabo babivuga :
Maze ndota Musobanuzi afashe Mukristo mu ntoke,
amujyana ahantu hari umuriro waka mu nkike y’amabuye:
mbona umuntu uhagazeho, udatuza kuwusukamo amazi menshi,
ngo awuzimye; ariko umuriro ukarushaho kwaka cyane.
Mukristo arabaza ati:
“Ibi bisobanurwa bite?”
Musobanuzi ati: “Uyu muriro ni umurimo ubuntu
bw’Imana bukorera mu mitima yacu. Usukamo amazi ngo
awuzimye ni Satani: ariko igituma umuriro ukomeza kwaka,
n’ubwo awusukamo amazi, ndakikwereka: ngwino urebe.
Amujyana inyuma y’inkike, asangayo undi muntu ufite
imperezo y’amavuta, akajya ayasuka mu muriro rwihishwa.
Mukristo ati: “Ibi bisobanurwa bite?”
Musobanuzi ati: “Uyu ni Kristo udatuza gukomeza
umurimo watangiye gukorerwa mu mutima w’umuntu,
awukomeresha amavuta, ni yo buntu bwe; nuko n’ubwo Satani
ahirimbanira cyane konona imitima y’abantu ba Kristo,
ikomeza kuzura ubuntu bwe (2 Abakor 12:9). Kandi, urareba
uko uyu muntu ahagararira inyuma y’inkike kugira ngo
akomeze gucana umuriro; ibyo ni ukukwigisha yuko
abageragezwa turushywa no kumenya uko uwo murimo
w’ubuntu bw’Imana ukorerwa mu mitima yacu”.
Donna