Abaturanyi bakibona ko agiye basohorwa no kureba uko yiruka ahunga bamwe baramuseka
abandi bamwereka ibikangisho abandi baramuhamagara ngo agaruke ariko muri abo bose hari babiri biyemeje kumugarura baba baramukurikiye abo ni MUDAKURWAKU IJAMBO na NYAMUJYA IRYA N’INO (Imana ijye iturinda guhura n’aba bantu mu rugendo kuko bavuna umugenzi)
N.B bashobora kuza ari abantu bafatika cg urugamba umuntu arwanira mumutima we
Mudakurwa ku ijambo ni umuntu ukomera ku mahame ye ibyo azi ntiyifuzako hari ikindi cyakwiyongera ho, mbese ahora azi ko ariwe uzi ukuri agasuzugura inama z’ abandi bose.
Nyamujya irya n’ino: Ni umuntu ufata impu zombie, ugasanga mu isi ntarimo no mu agakiza ntarimo ahindukana n’ igihe mbese niwe Bibiliya yita akazuyaze (Ibyahishuwe 3:16)
Ubwo bamugezeho baba bamubwiye ko baje kumugira inama ngo agaruke, ariko nawe abasobanurira ko adashobora kugaruka mu gihugu kigiye kuzarimbuka, yagerageje no kubereka amagambo y’ijambo ry’Imana Yooo ubwo bajya impaka biratinda ariko birangira MUDAKURWA KU IJAMBO arakaye dore ko ari nawe wamuhataga ibibazo byinshi yisubirirayo, n’ubwo yagiye ariko mukristu yari yagerageje kumuhamiriza aribyo byanyuze NYAMUJYA IRYA N’INO, bituma yiyemeza kwijyanira na MUKRISTU, nibwo yatangiye kubaza ibibazo byinshi, ariko yibarizaga ibyiza byibyo bazabona ku iherezo ry’urugendo (mu ijuru).
Yo mbega ngo Mukristu aramusobanurira, mbega ngo aramubwira ibyo bazabona mu ijuru maze undi ibinezaneza byo kuzagerayo biramutaha, bafatanya urugendo banezerewe Nyamujyiryanino ati twihute (nta mutwaro yari ahetse), Mukristu ntiyabishobora kubera umutwaro yari ahetse mu mugongo, yooo Mbega ibibazo uziko umunezero wabo utawatinze……
Tuzakomeza turebe mu isayo gahindagasaze uko byagenze
Donna Mma Vany amasezerano.com