Korali Abakorerayesu ikorera umurimo w’ivugabutumwa mu itorero rya ADEPR yateguye igitaramo cy’ivugabutumwa kizabera ku cyicaro cya Paruwasi ya ADEPR Rukurazo aho isanzwe ibarizwa, cyizaba kuwa 26/08/2018 saa munani.
Intego y’igiterane iri mu rwandiko rwandikiwe Abefeso 5:10 “Mushakashake uko mwamenya Ibyo umwami ashima.
Umwigisha azaba ari Révérend Pasteur Ephrem Karuranga umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda. Korali Abakorerayesu ikazafatanya na Chorale Holy Nation ya ADEPR Gatenga n’amakorari yo ku mudugudu.
Korali Abakorerayesu izwi ku ndirimbo zihembura imitima ya benshi harimo Aritamurura, Amahema na Nshingiye ari na yo yitiriwe album yabo ya kabiri.
Korali Abakorerayesu yakoze ingendo nyinshi z’ivugabutumwa mu Rwanda no mu mahanga ndetse inakora ibindi bikorwa birimo gusura abarwayi ku bitaro,gufasha abacitse ku icumu rya Génocide, kuremera abatishoboye uhereye muri bo ubwabo ndetse n’abandi.
Kuri uwo munsi kandi hazatangwa ubwisungane mu kwivuza ku miryango itishoboye nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi Wa Korali Abakorerayesu Nduwimana Étienne.
Muzaze muri benshi
Imana izadufashe kuhaboneka dukunda indirimbo zany u cyaneeeee