Kuri icyi cyumweru tariki ya 08/07/2018 habaye inama yari ihuriyemo abagize Chorale MARANATHA ndetse n’abaterankunga bayo hakaba hari hagamijwe kwitegura urugendo iyi Choral yitegura kwerekezamo mu mpera z’icyi cyumweru, ni ukuvuga tariki ya 15/07/2018 aho iyi choral izaba yerekeje mu murimo w’Imana mu Karere ka Kamonyi mu rurembo rw’amajyepfo ikazamarayo umunsi umwe ivuga ubutumwa bwiza mu ndirimbo no mu ijambo ry’Imana.
Abari bitabiriye inama batandukanye bemeje ko hakenewe ibintu 3 kugira ngo uru rugendo ruzagende neza ndetse babigira inshingano za buri wese haba imbere muri chorale ndetse no mu baterankunga n’abakunzi bayo.
Nk’uko umuyobozi w’iyi chorale Simeon Nteziryayo abitangaza ngo ibintu bakeneye harimo n’inkunga y’amasengesho.
Perezida w’iyi choral Simeon Nteziryayo yagize ati: “Nkuko ejo twabiganiriye nabashoboye kuboneka nyuma y’iteraniro, Choral MARANATHA dufite urugendo rw’Ivugabutumwa tuzakorera muri Paroisse ya RUGARIKA ku cyumweru tariki ya 15/07/2018 mukomeze mutube hafi nk’uko bisanzwe”
Nk’inshuti zacu mudutere inkunga:
1. Inkunga y’amasengesho,
2. Inkunga yo kuduherekeza
3. Inkunga iyo ariyo yose uko yaba ingana kose yo kudufasha gukora uriya murimo nta nkomyi.
Simeon Nteziryayo kandi akomeza avuga ko bazagenda barenga 100, bikaba bisaba ko amasengesho aba menshi kugira ngo Imana izajyane nabo kandi ibane nabo kugeza bagarutse.
Gusa ariko nubwo bimeze bityo ngo nta bwoba bafite kuko ngo si ubwa bajya mu rugendo rugamije gukorera Imana kandi bakaboneramo ibitangaza ari nayo mpamvu bahamya ko Imana izabana nabo no muri uru bagiye kwerekezamo.
Yasoje avuga ko intego nyamukuru ibahagurukije ari ukwamamaza ubutumwa bwiza, bagatera ikirenge mu cya Yesu wavuze ndetse agasiga asabye abantu kuzavuga ubutumwa kugera ku mpera y’isi.
Choral MARANATHA kur’ubu ibarirwamo abaririmbyi b’ingeri zombi ni ukuvuga abagabo, abagore, abasore n’abakobwa ndetse ubu ikaba ifitemo abakiri bato ndetse n’abamaze kwigira hejuru mu myaka.
Ni Chorale Nkuru ibarizwa kuri ADEPR Paroise ya Rukili ku mudugudu wa Rukili ya mbere.