Abashinzwe inyubako y’urusengero rwa ADEPR Paroise ya Remera batangaje ko hamaze kuboneka miriyoni 30 zigomba kwifashishwa mu gukora amasuku ya nyuma ku rusengero rushya kandi ngo nta gihindutse uru rusengero rukazatahwa mu kwezi k’ukuboza 2019.
Kuri icyi cyumweru tariki ya 15 Kamena 2019 nibwo Pasiteri MUREMANGINGO Rene ukuriye komite ishinzwe imyubakire y’uru rusengero ndetse n’ibindi bikorwa byose birebana n’iyi nyubako y’urusengero rushya rwa ADEPR Paroise ya Remera yatangarije abakiristo ko muri miliyoni 140 n’imisago zisabwa kugira ngo akazi kose karebana n’iyi nyubako gashyirwe ku musozo hamaze kuboneka miliyoni 30 zose zituruka mu bantu banyuranye bagiye bitanga buri muntu miliyoni imwe gusa ngo hakaba hagiye kubaho no kunyura mu byiciro byose by’abakiristo ndetse buri wese akazatanga ahwanye n’ubushobozi bwe.
Aha Pasteri Rene yagize ati:”turashimira buri wese wagize uruhari rutari ruto ku nyubako y’Imana kugeza aho igeze ubu, turabamenyesha ko inzobere zatugiriye inama y’uko twareka tukabanza tukegeranya amafaranga maze tukazasubukura ibikorwa byo kubaka tumaze kugwiza amafaranga, turashima Imana kuko ubu tumaze kubona miliyoni 30 abitanze bose tubasabiye umugisha gusa turasabwa nibura miliyoni 140 kugira ngo imirimo yose irebana no gusoza iyi nyubako ikorwe neza, niyo mpamvu tugiye no kumanuka mu byiciro byose tukabasaba amafaranga buri wese agatanga bihwanye n’uko yishoboye”.
Yasoje yizeza abakirisitu ko mu gihe nta gihindutse inyubako nshashya y’urusengero rwa ADEPR Remera igomba kuba yuzuye ndetse igatahwa ku mugaragaro mu kwezi k’ukuboza 2019.
Pasiteri Rene kandi avuga ko azashimishwa no kuzabona abantu bose baza bagasenga bamwe baticaye ngo abandi bahagarare akanavuga kandi ko azashimishwa no kubona abantu basezeranira mur’uru rusengero rushya.
Kugeza ubu abantu basengera kuri ADEPR Paroise ya Remera basenga banyuranamo kuko basenga mu byiciro bitatu hakiyongeraho n’abasenga mu gifaransa n’icyongereza ibi bigatuma abantu baba benshi bamwe bagahagarara abandi bakicirwa n’izuba hanze gusa ngo mu gihe iyi nyubako imaze imyaka myinshi itangiye kubakwa izaba yageze ku musozo ngo bizaruhura benshi dore ko ngo hari na bamwe bari barafashe icyemezo cyo kujya gusengera ahandi kubera umubyigano n’ubushyushye bahuraga nabwo.
Uru rusengero biteganyijwe ko ruzajya rwakira abakristo barenga ibihumbi 2000 bazajya baba bicaye neza, bikaba bivugwa kandi ko ruzuzura rutwaye akayabo k’ amafaranga arenga miliyoni Magana atanu y’ u Rwanda (500.000.000frw).