I Kigali mu karere ka Kicukiro, Mu murenge wa Gahanga, Ku munsi wa Gatanu, taliki ya 30/8/2019, Itorero rya ADEPR umudugudu wa Karembure ryasezeranije imiryango icumi yabanaga idasezeranye.
Ni igikorwa cyabimburiwe no gusezerana mu rwego rw’amategeko ku biro by’akagari ka Karembure mu masaha y’igitondo, nyuma ya sa sita iyo miryango ikomereza igikorwa cyo gusezerana mu rusengero rwa ADEPR umudugudu wa Karembure basanzwe babarizwaho.
Pasiteri Sindayigaya Alexis yavuze ko iki gikorwa kije nyuma y’ikindi baherukagaga gukora umwaka ushize cyo gusohokana imiryango, cyiswe “Peace in Family” aho umugabo n’umugore babwiranaga amagambo meza ndetse bagahana n’impano.”
Yongeye ho ko nyuma y’icyo gikorwa aribwo bahise bakurikizaho gahunda yo gushishikariza imiryango ibana idasezeranye gusezerana kugirango “Peace in Family” yuzure.
Nubwo muri rusange kuri uru rusengero hasezeranye imiryango 10 yabanaga bitemewe n’amategeko yasezeranye ku kagari kuri uyu munsi wa gatanu ndetse banahabwa impanuro zikomeye na gitifu.
Hanyuma nyuma ya sa sita yose hamwe uko ari icumi isezerana imbere y’Imana kuri uru rusengero.
Umushumba mukuru wa ADEPR Paruwasi ya Gatare urusengero rwa ADEPR Karembure rubarizwamo niwe wasezeranije iyo miryango yose uko ari uko ari icumi.
Photo: Nyuma yo gusezerana mu rusengero, iyo miryango yifotoje ifoto y’urwibutso n’abashumba.
Umwe mu basezeranye witwa Twahirwa Vincent wari umaranye n’umugore we imyaka 20 badasezeranye yavuze ko banejejwe n’indi ntambwe bateye, naho umugore we we avuga ko bibahaye amahirwe yo gukora zimwe mu nshingano zo mu rusengero batari bemerewe.
Twahirwa yagize ati: “N’ubundi twari tubanye neza; ariko ubungubu hari ikintu kiyongereyeho kubera yuko tubihamije imbere y’Imana n’abantu.”

Umugore wa Twahirwa we yavuze ko ubu bibahaye amahirwe yo kwinjira mu murimo w’Imana nko kuririmba n’izindi nshingano zitandukanye zo mu rusengero.”
Umushumba wa Paruwasi Rev Nsabimana Berchaire nawe yashimangiye ko abasezeranye ubu noneho bemerewe gukora imirimo imwe n’imwe batemererwaga mu rusengero ndetse anavuga ko kuba basezeranye bigiye kongera umusaruro mw’itorero.
Rev Nsabimana Berchaire yagize ati: “Birumvikana ko abo twashyingiye ni abasanzwe ari abakristo bacu. Ni abaizerwa kandi barakora ariko kurushaho; ipfunwe bari bafite rigiye kuvaho buriya bizongera umusaruro mu rwego rw’itorero.”

Umushumba wa Paruwasi ya Gatare Rev Nsabimana urusengero rw’umudugudu rwa ADEPR Karembure rubarizwamo yavuze ko nyuma y’ibi bikorwa biteguye no gukomeza iki gikorwa.
Umushumba wa Paruwasi yaboneyeho no gushishikariza n’abandi bashobora kuba babana badasezeranye ko bakwiye gusezerana.
ANDI MAFOTO