TUJIWEKE kwa Yesu ni indirimbo Umuhanzi GASONGO David uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Mr Dava yashyize hanze akaba avuga ko impamvu imuteye gusohora iyi ndirimbo ari uko yifuza ko abantu bizera ndetse bakagaruka kwa Yesu
Uyu muhanzi usengera kuri ADEPR Kagarama mu Karere ka KICUKIRO aganira n’ikinyamakuru Amasezerano.com yavuze ko muri iyi minsi abantu bari gusa n’abacitse intege akaba yifuza ko nibamara kumva iyi ndirimbo yababera intandaro yo kongera kugaruka kwa Yesu.
Yagize ati:”Ndatanga ubutumwa mvuga ngo bavandimwe twishyire kuri Yesu kuko kuri we niho hari ibyiringiro, ntukihebe igihe kiracyariho”.
Yakomeje avuga kandi ko yishimira uburyo iyi ndirimbo iri gufasha imitima ya benshi, ku buryo adashidikanya ko intego yayo izagerwaho.
Uretse kuba Mr Dava uririmba indirimbo zahimbiwe Imana yamaze gushyira hanze iyi ndirimbo igaragara no mu buryo bw’amashusho kandi ngo agiye gusohora n’izindi nyinshi zose zizaba ziganisha ku kwamamaza Umwami Yesu .
Umuhanzi GASONGO David uzwi nka Mr Dava ni umuhanzi ubarizwa mu idini rya ADEPR KAGARAMA, akaba yashyize hanze iyi ndirimbo “TUJIWEKE kwa Yesu”iri mu rurimi rw’igiswahili ariko akaba yizeza abantu ko bidatinze agiye no gushyira hanze izindi ndirimbo zizaba ziri mu rurimi rw’ikinyarwanda.