ADEPR Gatare: Amarira y’ibyishimo n’impano zidasanzwe nibyo byaranze igiterane cyiswe “Peace in Family”

Igiterene cyiswe “Peace in family (Amahoro mu muryango)” cyateguwe na ADEPR Paruwasi ya Gatare; gisigize umunezero udasanzwe n’amasomo mu bashakanye dore ko bahaherewe impuguro zitandukanye z’uburyo bwiza bwo kubaka ingo ndetse abagabo n’abagore bahana impano mu buryo umwe yatunguraga mugenzi we bashakanye.

Iki giterane twakwita amahugurwa kiba buri mwaka. Cyikaba  cyarabeyere kuri ADEPR Paruwasi ya Gatare ho mu murenge wa Gahanga, mu karere ka Kicukiro.

Iby’ingenzi byakiranze nuko guhera ku mukirisito usanzwe kugeza ku bashumba bakuru buri wese yari yicaranye n’uwo bashakanye.

Ikindi nuko nubwo tutari bubatangarize ibyahabereye byose mu nyungu z’abantu bashobora gusoma iyi nkuru batujuje imyaka y’ubukure, ariko twababwira ko banahaherewe impanuro zihariye zirebana n’amabanga y’urugo yo mu cyumba cy’abashakanye. Iyi ngingo ikaba ari nayo yibanzweho cyane ndetse ikaba yarakurikiwe no guhana impano ziherekejwe n’amagambo meza aryoshye benshi bakunze kwita imitoma n’ubusabane basangira ku meza.

Iki giterane cyasize kandi benshi basigaranye amasomo akomeye mu mibanire yabo dore ko bamwe muri bo hari ubwo wasangaga baratinyaga kwisanzura mu buryo buhagije kuri bagenzi babo bashakanye mu gihe cy’ubusabane bwo mu cyumba kubera isoni. Ibi bikaba ari umwe mu misaruro ikomeye gisize.

Iki giterane gisigiye iki abakibabiriye?

Dushimirimana Jean de Dieu umugabo w’umugore n’abana 3 usengera kuri ADEPR Paroise ya GATARE avuga ko icyo amahugurwa yamusigiye NGO NI “UMUBANO UKOMEZA no kuzuzanya bivuye ku mahugurwa baba bahawe.

Yagize ati turakangurira n’abandi kujya bayitabira kuko atuma ingo zongera zikiyubaka, ndashishikariza abandi nabo bajye baboneka muri ibi biganiro.”

UWINEZA Chantal umuyobozi w’abagore n’abubatse ingo muri ADEPR Paroise ya GATARE avuga ko inyungu atahanye aruko agiye kujya aganira ndetse agaharanira ko habaho amahoro hagati ye n’umutware we nk’inkingi ya mwamba igiye kumufasha kubaka urugo rwe rugakomera.

Yasoje ahamagarira abantu bose bitabiriye aya mahugurwa gusangiza n’abandi  izi nyigisho z’amahoro bahawe kugira ngo ingo zo hanze aha ntizizongere gusenyuka.

Naho NTAMBARA Joseph Umuyobozi W’Abagabo Muri Paroise Akaba N’Umuyobozi Wungirije W’Abubatse Ingo Muri Iyi Paroise avuga ko yashimishijwe n’uburyo abantu bongeye kwishimirana ndetse bagahana impano.

Avuga ko ubutaha nta muntu numwe ukwiye gucikanwa kuko inyungu n’umunezero basarura muri izi nyigisho nta n’umwe ukwiye kuzabura.

Pasiteri SINDAYIGAYA Alexis umuhuzabikorwa w’icyi giterane avuga ko intego yacyo ari “amahoro mu muryango Peace in Family)” ingo zikaba nk’ijuru rito.

Pastor Sindayigaya Alexis

Yagize ati:”twifuzaga ko abantu bunga ubumwe, twumvaga ko umuryango nuba umwe abantu bazabaho neza bakagira iterambere”.

Ni igiterane kizahora kiba ndetse twifuza ko cyajya kiba 2 mu mwaka mu rwego rwo kugira ngo ingo z’abantu zireke kuba gihenomu ahubwo zibe ijuru rito.

Naho umushumba wa ADEPR Paroise ya Gatare Rev Past NSABIMANA Berchaire  avuga ko icyi giterane cy’umuryango wuzuye (couples) cyateguwe biturutse ku mihigo bihaye nk’itorero wo guhuza imiryango.

Rev Past NSABIMANA Berchaire

Yagize ati:”twifuje ko abantu bahura bakaganira bakongera bakunga ubumwe n’urukundo, icyi giterane twagiteguye mu mihigo twari dufite nk’itorero aho twifuzaga ko yaba abasa naho bamaranye igihe n’abashya, bagahura bose bakaganira kandi byagaragaye ko cyageze ku ntego yacyo aho twari dufite intego igira iti:”abagore bakunde abagabo babo babagandukire kandi n’abagabo bakunde abagore babo ntibabasharirire”.

Icyi giterane kikaba cyahuje imiryango isaga 110 barimo 7 bubatse ingo mur’uyu mwaka wa 2018 kikaba cyasojwe n’umwanya w’ubusabane ndetse hakabaho n’umwanya wo guhana impano hagati y’abashakanye.

AMAFOTO:

Umushumba wa Paruwasi ya GATARE aha impano umufasha we
Pastor Sindayigaya Alexis yicaranye n’umufasha we (iburyo).