ADEPR Gashyekero- Byari ibyishimo bidasanzwe ubwo hashyirwagaho ibuye ryifatizo ahazubakwa urusengero

Kuri iki cyumweru taliki ya 04 Gashyantare , ADEPR Gashyekero hasojwe igiterane cyari kimaze icyumweru cyose murwego rwo gutegura igikorwa cyo kubaka urusengero rugezweho ruzatwara miliyoni magana arindwi (700.000.000Frws), hakaba hanashyizwe ibuye fatizo ahagenewe kubakwa urwo rusengero.

Uyu muhango wabimburiwe n’igiterane cy’iminsi itandatu kikaba cyari gifite intego igira iti:“Dore aho tuba imbere yawe hatubera hato (2 abami 6:1)”. 

Mu ijambo ry’Imana ryigishijwe na REV.Kalisa Emmanuel umuyobozi wa ADEPR rurembo rw’umugi wa Kigali yigisha ijambo ry’Imana 

Mu ijambo ry’Imana ryigishijwe na REV.Kalisa Emmanuel umuyobozi wa ADEPR mu rurembo rw’umugi wa Kigali yavuzeko umuntu agomba gukora imirimo ye neza kugirango narangiza urugendo rwe bazasigare bamuvuga neza.Yongeyeho ko iyo umuntu akorera Imana nayo imwongerera iminsi yo kurama. Yabasabye gukomeza kugira indangagaciro z’ abakristo kugira ngo Imana ikomeze ibashyigikire mu bikorwa byabo.


Madamme Umuhoza Aurelia umuyobozi w’Imari n’ubukungu muri ADPR ageza ijambo kubitabiriye igiterane

Madamme Umuhoza Aurelia umuyobozi w’Imari n’ubukungu muri ADPR yavuzeko iki gikorwa ari indashyikirwa kuko kitatekerezwa n’uwariwe wese ati: “Imirimo tubamo yo gukorera Imana tuyiterwa nuko Imana yatugiriye ikizere kandi ikatugabira umurimo wayo ikanadushoboza bityo turahamya tudashidikanya ko n’uru rusengero rugiye gutangira kubakwa hano ruzuzura”.Yakomeje yizeza abari bateraniye aho ko azakomeza kubakorera ubuvugizi kugira ngo uru rusengero rwubakwe.


Past. Valentin RURANGWA uyobora uyu mudugudu wa Gashyekero

Past. Valentin RURANGWA uyobora uyu mudugudu yavuzeko iki giterane cyari icyo gushyira ibuye ry’ifatizo aho bashaka kubaka urusengero kuko urwo basengeragamo rwari ruto cyane .Yavuzeko ruzubakwa mu myaka 2 kandi amafaranga akazatangwa n’abakristo bo mu gashyekero kuko Imana yabibasezeranije. 
Yagize ati: “Dufite ibyiringiro by’uko Imana izadushoboza ,dufite gahunda yo gusenga Imana kugirango ibyo yavuze kuri gashyekero ibisohoze ibinyujije ku bannyagashyekero ubwabo.”

Iki giterane kitabiriwe n’abashumba batandukanye barimo Rev Kalisa Emmanuel umushumba wa ADEPR mu rurembo rw’umujyi wa Kigali , Rev.Akoyiremeye Pierre Claver umushumba w’Itorero ry’Akarere ka Kicukiro , umushumba wa Paroisse ya Gikondo n’abandi bayobozi batandukanye barimo abayoboye uyu mudugudu by’umwihariko hari Madamme Umuhoza Aurelia ushinzwe imari n’ubukungu bya ADEPR ari nawe wahagarariye ubuyobozi bwa ADEPR .

Cyitabiriwe kandi n’amakorali atandukanye harimo Hermon,Bethel,Golgota, na Rubonobono ya ADEPR Gatsata .
Kitabiriwe kandi n’abakozi b’Imana batandukanye harimo Ev. Vincet, Ev.Nshizirungu, Past. Bernard na Past Valentin RURANGWA umushumba uyobora umudugudu wa Gashyekero.

Nyuma yo gushyiraho ibuye ryifatizo abakristo bitanze amafaranga asaga Miliyoni 14 zo gutangiza umushinga w’iyi nyubako.
Tubibutseko urusengero ruzubakwa ruzatwara amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni magana arindwi(700 000 000frw) rukazajya rwakira abagera ku gihumbi n’amagana atanu(1500)


uku niko urusengero ruzaba rumeze nirumara kuzura (ADEPR Gashyekero)


Amafoto atandukanye yaranze uyu muhango
 









Sophie@agakiza.org