1 Abakorinto 1:27-29 “27Ahubwo Imana yatoranije abaswa bo mu isi ngo ikoze isoni abanyabwenge, kandi yatoranije ibinyantege nke byo mu isi ngo ikoze isoni ibikomeye, 28.kandi n’ibyoroheje byo mu isi n’ibihinyurwa n’ibitariho, Imana yarabitoranije ngo ihindure ubusa ibiriho.”
Ni wumva ucitse intege, ujye wibuka ko hari Imana yatoranirije umugambi wayo ku bwayo, nubwo waba wumva udakunzwe. Nubikora, yashyizeho urugi imbere yawe rukinguye ku kwereka ubuntu bwayo bwinshi, n’imbara zo guhindura ubugingo bwawe.
Imana nikoresha uwo ari we wese muri twe, nubwo twese twakumva tudashoboye kandi tudakwiriye, tuzamenya yuko isooko atari twe ahubwo ari muri we wenyine: “Kuko ubupfu bw’Imana burusha abantu ubwenge, kandi intege nke z’Imana zirusha abantu imbaraga” (1 Abakorinto 1:25).
Fata igihe runaka wowe ubwawe kandi ukore igenzura ry’uko wumva umeze wowe ubwawe. Ni iyihe shusho kuri wowe ubwawe? Ubona wowe ubwawe wararemwe mu ishusho ry’Imana, uzakurira kubona ubuzima bushya ko ibyo ari byo biguteganyirijwe?
Buri wese muri twe ashobora gutsinda kugira ngo abe icyo Imana imuteganyijeho kuba cyo.