Niba ushaka ko Imana har’ibyo ihindura muri uyu mwaka wa2019 utararangira ndagira ngo nkugire inama nkwereke inzira unyuramo kugira ngo ugere ku ntsinzi kdi nasanze bikora: Ziruguru Janvier
Hanzaha rero har’abantu bazi kuvuga Imana neza weee
Harabantu bazi ibyanditswe wee
Hari n’abazi kubisobanura neza ku buryo wanabakurikira bakakwitwarira
Bene abo banayobeje benshi pe, Kdi benshi barabakurikiye weee
Noneho aho bigeze kubera byacanze abantu babuze uwo bizera n’uwo bareka. YESU WE NDAMUKUNDA YABISOBANUYE NEZA ATI muzabamenyera ku mbuto zabo, amagambo yayahaye zeroo
Reka dusome ijambo ry’Imana muri Matayo 25:32-36 “Amahanga yose azateranirizwa imbere ye, abarobanure nk’uko umwungeri arobanura intama mu ihene, intama azazishyira iburyo bwe, naho ihene azishyire ibumoso.”
Umwami azabwira abari iburyo bwe ati:”Nimuze mwebwe abo Data yahaye umugisha, muragwe ubwami bwabatunganirijwe uhereye ku kuremwa kw’isi, kuko nari nshonje mukamfungurira,nari mfite inyota mumpa icyo nywa,nari umushyitsi murancumbikira,nari nambaye ubusa muranyambika, nari ndwaye muransura,nari mu nzu y’imbohe muza kundeba”.
Nkimara gusoma aya magambo hari byinshi yanyigishije bavandimwe`
Har’igihe twirirwa tubwiriza abantu ariko ugasanga twebwe dusa nk’aho bitatureba tukabwira abandi ibyo tudakora.
Imana irashaka ko tuvuga ibyo dukora tukabikura mu nyuguti tukabishyira mu bikorwa
Mur’iyi minsi Imana yanyigishije ikintu gikomeye ngomba gufata ijambo ryayo nkarikoresha mu buzima busanzwe.
Niba usomye iki gice twasomye
Wowe umaze gufasha abakene bangahe mur’iyiminsi?
Ninde wari wateka ibiryo akajya kwa muganga gusura umuntu atazi utagira umwitaho?
Ninde ujya ajya muri gereza (atari muri gurupe y’abantu runaka bapanze igikorwa )agasura abantu batagira ababasura?
Ese ujya ugira umwanya wo kwita ku mfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo ataruko usanzwe umuzi (incuti yawe)?
Ese ujya wigomwa umwanya wawe ugasura abababaye ku bwo umurimo w’Imana?
Ibyo Imana idushakaho n’ibi bavandimwe
Ndagira ngo nkumenyeshe ko niba ushaka gutabarwa n’Imana mur’uyu mwaka shyira mu bikorwa ijambo wasomye bizaguhiira`
Nari ndwaye uransura=wowe usuye bangahe?
Nari nshonje urangaburira=wowe ugaburiye bangahe?
Nari nambaye ubusa muranyambika=umaze kwambika bangahe?
Mureke duhindure amasengesho yacu ahubwo dukore ubushake bw’Imana murebe ukuntu umugisha Imana yaduteguriye utugeraho byihuse, Mwari muzi ko umugisha wacu ari hariya wihishe?
Mur’uyu mwaka dusoza urashaka ko Yesu agukorera iki? Basi se ufite iki ngo ahere kuricyo? Ibanga narihishuye nuko ukora biriya twavuze haruguru.
Ndashaka ko ugira umuhigo uhigira imbere y’Imana aka kanya
📍Gira uwo wambika
📍Gira uwo ufungurira ushonje
📍Gira uwo uha icyo kunywa ufitinyota
📍Gira uwo wambika wambaye ubusa
📍Gira uwo ujya kureba uri mu nzu y’imbohe..
Ijambo ry’Imana muri Matayo14:17 hagira hati:”ntacyo dufite uretse imitsima 5 n’ifi 2, Ati nimubizane (agira icyo aheraho burya) Yesu arashaka guhera kuri biriya umajije guhigira imbere ye”.
Matay15:8 ubwo bwoko bunshimisha iminwa ariko imitima yabo imba kure,twe gushimisha Imana ku munwa gusa ahubwo dukore iby’ijambo ritubwira
Matayo17:7-8 Bubura amaso ntibagira undi babona babona Yesu wenyine.
Nsoza nidukora ubushake bwayo tukareka gushimisha Imana iminwa gusa ahubwo tugakora iby’ijambo ridusaba icyo tuzasaba cyose tuzagikorerwa!
👍Niwunamura amaso ntuzabona ubukene ahubwo uzabona Yesu wenyine
👍Niwunamura amaso ntuzabona uburwayi ahubwo uzabona Yesu wenyine
👍Niwunamura amaso ntanzara ,ntabushomeri,ahubwo ni Yesu uzabona gusa
Nimwunamure amaso murebe kdi nimuhumure ntimutinye uyu Yesu twakurikiye ntazadusezerera amaramasa.
Umwigisha: Ziruguru Janvier