ABATAMBYI BARI HEHE NGO BAHAGARARE MURI YORODANI TWAMBUKE? KO YARENZE INKOMBE KUBERA KO ARI IGIHE CY’ISARURA?
Umugaragu w’Imana Mose amaze gutaha yasimbuwe na Yosuwa.
Abatambyi bahetse isanduku y’isezerano ry’Uwiteka bahagarara muri Yorodani hagati humutse neza hatanyerera, Abisirayeli bose bambukira ahumutse kugeza aho ubwoko bwose bwarangirije kwambuka Yorodani. (Yosuwa 3:17)
Aha dusomye ni igihe Abisirayeli bari bagiye kwambuka Yorodani. Uwiteka yasabye ko Abatambyi babanziriza muri yorodani . Bakandagiyemo bahetse Isanduka y’Imana harumuka. Imana icamo inzira baratambuka Abatambyi bagihagazemo.
Cyari igihe cy’isarura kandi Yorodani iba yuzuye yarenze inkombe. Ariko nubwo yari yuzuye, ibirenge by’abatambyi byarayicogoje. Abatambyi barakenewe kugira ngo bacogoze amahane ya Yorodani yarenze inkombe (Satani, ibigeragezo,ibihe bibi).
Iyo bakandagiyemo bagahamagara Imana abantu barahumurizwa bakagarurira icyizere Imana.
Abatambyi bari hehe? Bahugiye mu biki? Ko Yorodani yarenze inkombe kandi tukaba tugomba kwambuka?
Kandi igihe cy’isarura amazi ya Yorodani arenga inkombe (Yosuwa 3:15b)
Amazi yarenze inkombe ubusambanyi burakaze, ubujura n’ubwicanyi,akagambane, kubeshya n’ibindi bisa nabyo birakabije mu bantu. Yemwe Batambyi muri hehe? Ko mukwiye guhagarara muri Yorodani yarenze inkombe abantu bakambuka?
Ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera n’abantu Imana yaronse, kugira ngo mwamamaze ishimwe ry’Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza. (1 Petero 2: 9)
Haguruka Imana yaragutoranije kugira ngo ufashe abandi kwambuka. Yorodani nubwo yarenze inkombe irakama humuke inzira ibe nyabagendwa.
Murakoze Yesu abahe umugisha
Ev. Kiyange Adda