Ubushakashatsi bugari bwakorewe muri Canada buvuga ko kureka umwana w’igitambambuga akamara igihe kinini akoresha ibyuma by’ikoranabuhanga, bishobora gutinza gukura kwe mu bintu bitandukanye birimo nk’ubushobozi bwo kumenya kuvuga ururimi no gushyikirana n’abandi.
Nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje, ngo ubu bushakashatsi bwakorewe ku bana bagera hafi ku 2500 bafite imyaka ibiri y’amavuko, ni yo gihamya ya vuba iherutse ku mpaka zigibwa ku ngano y’igihe itagira icyo itwara umwana ukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga.
Muri Canada no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, impuguke zivuga ko abana batagakwiye kwemererwa gukoresha ibyo bikoresho mbere yuko nibura buzuza amezi 18 y’amavuko.
Ariko mu Bwongereza ho nta gihe fatizo nk’icyo gihari.
Ishyirahamwe ry’abaganaga bavura indwara z’abana ryo mu Bwongereza ritangaza ko nta gihamya ihagije ihari, ndetse ubariyemo n’ubu bushakashatsi bushya, yuko ikoranabuhanga rigira ingaruka itaziguye ku buzima bw’abana.
Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byasohotse mu kinyamakuru JAMA Paediatrics cyandika ku bushakashatsi ku buvuzi bw’abana.
Bigaragaza ko gukoresha cyane ibyuma by’ikoranabuhanga ku bana bitangira mbere yuko ababyeyi batangira kubona niba hari idindira umwana wabo afite mu mikurire y’ubushobozi mu by’ubwenge.
Ariko aba bashakashatsi bavuga ko batazi neza niba ibikoresho by’ikoranabuhanga – harimo ingano y’igihe abana babimaraho n’ubwoko bw’ibyo bakoresha – ari byo byo guhita binengwa.
Bavuga ko igihe abana bamara bakoresha ikoranabuhanga bashobora no kugikoramo ibindi bintu babibangikanyije, bishobora kudindiza imikurire yabo mu by’ubwenge, birimo nk’uburyo barezwemo n’uburyo ikindi gihe gisigaye cyo kwidagadura abana bagikoresha.
Abashakashatsi batekereza iki?
Bavuga ko iyo abana bato bahanze amaso ibikoresho by’ikoranabuhanga, bashobora gucikwa n’amahirwe yo kwimenyereza no gufata mu mutwe ibindi bintu by’ingenzi.
Urebye, gukoresha ikoranabuhanga bishobora kwitambika mu mwanya abana bagakoresheje bashyikirana, bikaba byagabanya ingano y’igihe abana bagakoresheje bakina imikino nko kwiruka, kurira no kwitoza ibindi bintu – nubwo bwose kera kabaye bashobora kugeraho bagakina iyo mikino.
Nubwo bwose nta kimenyetso gihamye cyemeza ingaruka ikoranabuhanga rigira ku bana, Dr Sheri Madigan na bagenzi be bakoze ubu bushakashatsi bavuga ko byaba ari ugushyira mu gaciro hagabanyijwe igihe abana bamara bakoresha ikoranabuhanga.
Aba bashakashatsi bavuga ko hakwiye kugenzurwa ko igihe abana bakoreshamo ikoranabuhanga kitivanga n’ighe cyo “kuganira imbona nkubone cyangwa igihe cyo kuba hamwe n’abagize umuryango”.
Ni ikihe gihe kiba cyabaye cyinshi cyane?
Ni ikibazo cyiza, ariko kidafitiwe igisubizo cyakunyura.
Ubu bushakashatsi bushya ntabwo buvuga ku ngano y’igihe busanga cyaba gikabije cyane ku mwana ukoresha ikoranabuhanga.
Ba nyina ba bamwe muri aba bana b’imyaka ibiri y’amavuko bakoreweho ubushakashatsi, bavuze ko abana babo bamaraga amasaha arenga ane ku munsi bakoresha ikoranabuhanga cyangwa amasaha 28 mu cyumweru.