Kur’uyu wa 3 tariki ya 28/02/2018, abasengeye ku Rusengero rwa ADEPR Nyarugenge bibukijwe ko umukristo utagira urukundo nubwo yakora ibimeze gute atazajya mu ijuru; ari nayo mpamvu abatari bake bafashe umwanzuro wo kubyutsa urukundo muri bo.
Nk’uko bisanzwe abantu banyuranye bituruka mu matorero biganjemo abo muri ADEPR Nyarugenge bahurira ku rusengero rwa ADEPR Nyarugenge ahazwi nko mu gakinjiro bagasenga amanywa yose ntacyo kunywa no kurya (biyirije ubusa).
Kur’uyu wa 3 tariki ya 28 Gashyantare 2018, abasengeye kuri uru rusengero bibukijwe zimwe mu ndangagaciro nyazo z’umukristo ushyitse, aho umuvugabutumwa NDAMUKUNDA Patrick yabwiye abari bitabiriye amasengesho ko urukundo rw’ubu rwakonje ndetse abasaba kwiminjiramo agafu k’urukundo niba bifuza kuzajya mu ijuru.

Yagize ati:”Umukristo w’iki gihe ntasurana, ntagifashanya. Nigute wambwira ukuntu umuntu amena ibiryo kandi ku ruhande hari mugenzi we waburaye ndetse wenda adaheruka no gukora ku munwa? Ni gute wambwira ngo uri umukristo kandi uritegura kuzajya mu ijuru kandi utajya ugira umutima wo gusurana, niba utuye ahantu ukaba utifuza uwagusura cyangwa nawe ngo umusure?”
Yakomeje asaba abantu kwisubiraho kuko ngo gusenga si ugufata Bibiliya ngo umuntu yitabire amateraniro na za misa za buri cyumweru aho yagize ati: ”Umuntu ‘iki gihe niwe uba mu magambo, mu bugambanyi, mu matiku, mu nzangano no mu marozi anyuranye, ngwee bandoze inshuro zirenga 5 kandi ndogwa n’abakristu mu cyayi no mu mazi, none niba ubu aribwo bukristo twimirije imbere turava he turagana he?”
Yasoje yibutsa ko indangagaciro ya mbere iranga umukristo ari ukugira urukundo ibindi bikaziraho, anasaba abantu guharanira kugira ubuhamya bwiza kuzageza ku iherezo.
Ababarirwa mu 1500 aribo bari bitabiriye aya masengesho, yari yanitabiriwe kandi n’umunyamabanga mukuru wa ADEPR mu Rwanda Pasteri RUZIBIZA Viateur.