Abanyeshuri basengera kuri ADEPR Remera bashyiriweho uburyo bwo kwegerana n’Imana

Ubuyobozi bwa ADEPR Remera buvuga ko abanyeshuri bose babarizwa kur’uru rusengero bashyiriweho umunsi wo kuwa kane (4) wa buri cyumweru bakazajya basenga bakaganira n’Imana cyane cyane nk’ubu  bari mu biruhuko kandi ngo ibi bizabafasha kwirinda kujya mu bishuko.

Ubuyobozi bwo kuri ADEPR Remera buhamya ko uyu munsi wo kuwa kane bawuhariye abahungu n’abakobwa basenegera kur’uru rusengero ariko ari abanyeshuri.

Ubu buyobozi kandi buhamya ko uyu uzaba umunsi mwiza kuri aba banyeshuri kuko mu gihe bari mu biruhuko bizabafasha kuza bagasenga Imana bityo bikabarinda kuba bajya mu bishuko n’ibindi bikorwa binyuranye bikunze kwibasira abanyeshuri.

Bamwe muri aba banyeshuri bakaba bahamya ko icyi ari igikorwa cyiza cyatekerejweho n’abayobozi aho bavuga ko bizabafasha kwegera Imana muri ibi bihe baba bari mu biruhuko bityo bikabafasha kwirinda ibishuko bashoboraga kuzahura nabyo.

Bakomeza bagira bati:”akenshi mu biruhuko niho umunyeshuri ahura n’ibishuko kubera ko akenshi aba atabonye umwanya wo gusenga, twe rero tugize amahirwe kuko tuzajya tuba turi imbere y’Imana buri wa kane mu gihe cyose turi mu biruhuko kandi turashimira abayobozi batekereje kur’icyi kintu”.

Bakomeza bavuga kandi ko bishimira no kuba barahawe umunsi w’icyumweru basenga bonyine aho buri cyumweru cya gatatu cy’ukwezi aba banyeshuri bari kumwe n’urubyiruko bahabwa iteraniro rya kabiri bagasenga Imana kur’uru rusengero rugira amateraniro atatu y’ikinyarwanda n’irindi rimwe (1) ry’abakoresha izindi ndimi nk’igifaransa n’icyongereza.

Bivugwa ko ku Rusengero rwa ADEPR Remera habarurwa urubyiruko rwinshi ugereranyije n’abandi akaba ari nayo mpamvu bivugwa ko yaba imwe mu mpamvu zo kurwegera no kurwigiza hafi y’Imana.