Imibereho y’abantu b’ubu ntago itandukanye n’iyo mu gihe cya Nowa ubwo isi yarimbuzwaga amazi kuko abakristo bari gutwarwa n’irari ry’inda n’iby’isi aho gutwarwa n’umurimo w’Imana:Â NSHIMYIMANA Samuel
Muri iyi minsi abantu barasinziriye ndetse bari mu bitotsi byinshi, bari gutwarwa n’ibyo kurya n’ibyo kunywa ,abakristo benshi bari guhinduka imbata z’imibiri yabo bashaka umunezero nyamara lmana yatumye Nowa kuburira isi kugira ngo abantu bayoboke inzira yo kwihana burundu bahunge kurimbuka kwendaga kuza ariko ntibigeze bumva.
Uko igihe cyo kugaruka kwa kristo kegereza niko tuzabona kubwiriza ubutumwa bwiza buburira abantu kuva mu byaha, abihana bakareka ibyaha byabo bakababarirwa.
Mu bantu benshi bari mu isi ,umunani gusa nibo bumvise ubutumwa bwiza bwavuzwe na Nowa, niko na mbere yo kugaruka kuwatanze amategeko aje guhana abatayumviye bizamera.
Abakunda icyaha baraburirwa ngo bihane ariko kuri benshi izi nama zipfa ubusa, mu Minsi y’lmperuka hazabaho abakobanyi, bigisha ibihwanye n’irari ryabo.
Ijambo ry’Imana muri petero wa kabiri 3:3-4, hagira hati:”ESE umwana w’umuntu naza azasanga Kwizera kukiri mw’isi?
Naho muri Luka 18:8, hagira hati:”umwuka wera atwigisha ko mu bihe biheruka abakristo bazagwa bakava mu byizerwa bakita Ku myuka iyobya n’inyigisho z’abadayimoni, abize filozofiya bavuga ko isi itarimbuzwa amazi, ni nako n’ubu abize ibya Siyansi bagerageza kwerekana ko isi itazarimbuzwa umuriro ukongora.
Ariko igihe Bose bari bamaze kuvuga ko ubuhanuzi bwa Nowa ari iterabwoba nibwo urupfu rwabatunguye ubudasubira inyuma.
Nibwo igihe cy’lmana cyari kigeze, nyir’amategeko aruta yose nibwo yari aje, kandi uko byari biri mu minsi ya Nowa niko no kuza k’umwai Yesu bizaba.
Muri Luka 17:26-30 hagira hati:”ariko umunsi w’umwami wacu uzaza nk’umujura,ubwo ijuru rizavaho,hakabaho umuriri ukomeye,maze ibyishingiro ,ibyo byose biremeshwa bikayengeshwa no gushya cyane,isi n’imirimo iyirimo bigashirira”.
Igihe abayobora amatorero bereka abizera babo ko bagiye kubona amahoro ubukire, isi nayo igahugira mu buhinzi no kubaka ,mu bukwe, barya banywa batumva imiburo y’lmana nibwo kurimbuka kuzabatungura, muze twihe umwami Yesu uyu munsi bigishoboka.