Ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cyo gutanga amaraso (Centre National de Transfusion Sangune-CNTS) na ADEPR kimihurura; umuryango udaharanira inyungu BEROYA FAMILY wateguye igikorwa cy’urukundo cyo gutanga amaraso azafashishwa indembe kwa muganga.
Iki gikorwa kizabera kuri ADEPR Kimihurura, ku italiki ya 27 Gicurasi, 2018 guhera saa saba z’amanywa.
Ibi babikoze mu gihe hari abanyamadini bamwe bagifite imyumvire y’uko badashobora guterwa amaraso y’undi muntu kabone n’ubwo ubuzima bwabo bwaba buri mu kaga kimwe n’uko nanone, ku rundi ruhande hari n’abandi bafite indi myumvire y’uko badashobora kuyatanga.
Umuyobozi w’uyu muryango aganira n’ikinyamakuru AMASEZERANO.com, yavuze ko imwe mu mpamvu bateguye iki gikorwa ngo bagamije kuzamura imyumvire y’abakirisitu ku gikorwa cyo gutanga amaraso bayafashisha indembe kwa muganga ziyakeneye.
Hari n’abandi bantu nanone ku rundi ruhande nabwo usanga bagira impungenge zo gutanga amaraso batinya ko nyuma yo kuyatanga hari ingaruka runaka mu buryo bumwe cyangwa ubundi zishobora kubashyikira.
Gusa, muganga Alexia MUKAMAZIMPAKA ushinzwe ubukangurambaga mu kigo cy’igihugu cyo gutanga amaraso akaba anashinzwe ishami ryo gutanga amaraso ry’I Kigali amara impungenge abantu avuga ko nta ngaruka na mba zigera ku muntu watanze amaraso mu gihe aba yabikoze habanje gusuzumwa hakarebwa niba yujuje ibisabwa kugirango yemererwe kuyatanga.
Alexia aragira ati: Abantu “bashire impungenge, bibuke ko Minisiteri y’ubuzima ifite inshingano zo kurengera ubuzima bw’abaturage; gutyo ikaba idashobora gushyira mu kaga ubuzima bwa bamwe kugirango irengere ubw’undi.”
Alexia yongeraho ko “Gutanga amaraso bikorwa ku buntu.”
Ibi binashimangirwa n’umwe mu bayobozi muri BEROYA FAMILY witwa Majorite RWAGASORE Jean de Dieu wavuze ko we amaze kuyantanga incuro zirenga 50; aho ahamya ko nta kibazo aragira muri izo ncuro zose amaze ayatanga, aha niho ahera anasaba ko ahubwo “bantu bakagombye kubikunda”.
Umuryango BEROYA FAMILY usanzwe ukora ibikorwa nk’ibi byo gufasha abatishoboye, imbabare n’ibindi, ibi byose bakabikora mu rwego rwo kuvuga ubutumwa bwiza bwa Kristo binyuze mu bikorwa.
Umurongo bagenderaho muri Bibiliya uboneka mu gitabo cy’IBYAKOZWE N’INTUMWA 17:10-11 havuga ko “Uwo mwanya muri iryo joro bene Data bohereza Pawulo na Sila i Beroya. Basohoyeyo binjira mu isinagogi y’Abayuda. Ariko abo bo bari beza kuruta ab’i Tesalonike, kuko bakiranye ijambo ry’Imana umutima ukunze, bashaka mu byanditswe iminsi yose kugira ngo bamenye yuko ibyo bababwiye ari iby’ukuri koko.”
Majorite anavuga ko usibye kuba ari igikorwa cya BEROYA FAMILY ngo hari n’abatuye mu murenge wa Kimihurura kizaberamo barangajwe imbere n’ubuyobozi bwawo ndetse ngo na buri wese ubyifuza akazaba yemerewe kuhagera akaba yatanga amaraso.
“BEROYA FAMILY” ni umuryango nyarwanda wa gikristo wigenga kandi udaharanira inyungu, ugizwe n’abantu baturuka mu matorero ya gikristo atandukanye ya hano mu Rwanda no hanze y’u Rwanda.
Uyu muryango ukorera mu Rwanda hose, ukaba ufite icyicaro mu Mujyi wa Kigali,Akarere ka Gasabo,Umurenge wa KIMIHURURA.
Ubuyobozi bw’uyu muryango bukaba buhamagarira buri wese ubyifuza kuzaboneka muri iki gikorwa, mu gihe ukeneye ubundi busobanuro ukeneye wabariza kuri numero y’umwe mu bayobozi ba BEROYA FAMILY 0788492926, nokuri numero za muganga: 0788862715 mu kigo cy’igihugu cyo gutanga amaraso.