Kugaruza ibyacu- Pasteur  Rwakunda Dominic

Itangiriro 14:14-16 “Aburamu yumvise yuko mwene wabo yafashwe mpiri, atabarana n’umutwe we wigishijwe kurwana, bavukiye mu rugo rwe, magana atatu na cumi n’umunani barabakurikira bagera i Dani.Aburamu n’abagaragu be bigabanyamo imitwe nijoro barabatera, barabanesha, barabirukana babageza i Hoba, iri ibumoso bw’i Damasiko.Agarura iminyago yose, na Loti mwene wabo n’ibye, n’abagore na bo n’abandi bantu

Haleluiaaaaa  nifuje ko tuganiri Ku iri  jambo nise  ko dukwiye KUGARUZA IBYACU Mukunje amakoti rero cyangwa mushyire amavi hasi  tugaruza.

Loti muramwibuka atandukana Aburahamu akerekeza I sodomu na gomora nyuma y’imyaka rero haje kuba intambara  umwami wa  Elamu kedorulawomeri afatanije na Tidari umwami wa Goyimu ,Amurafeli umwami wa shinari ,Ariyoki umwami wa  Elasari Aba bami bishyize hamwe batera umwami wa  sodoma na gomora maze bahurira mu kibaya cya sidimu.urugamba ruba urugamba ibintu birakomera ariko birangira abi  sodomu na Gomora nababafashaga batsinzwe maze Loti afatwa Mateka  baramuhambira ,abagore be nabana be babazirika amatwi nibintu bye byose ndetse nabantu bari kumwe gusa Imana  ishimwe .kuba ugihumeka umwuka biracyashoboka ko wagaruza ibyawe.Haza kurokoka abagabo  Eshikori na Aneri  wari waragiranye isezerano na Aburahamu araza asanga Aburahamu yibereye mu biti  byitwa imyeroni bya  MamureAkibimubwira Aburahamu agira iduhe ryo mu umwuka akunja ikoti   akoranya umutwe we wari warigishijwe kurwana akoranya abantu 318 bari baravukiye murugo rwe bangaheMaze ngo  arabakurikira agiye  KUGARUZA abafatira I Dani umuriro uraka bigabanyamo ibice barabanesha barabirukana babageza I Hoba iri  ibumoso bw’i Damasco.

 

Agarura iminyago yose, na Loti mwene wabo n’ibye, n’abagore na bo n’abandi bantu. Yoooooo agira ate bene dataAgarura:

  1. Iminyago yose
  2. Loti
  3. Abagore be ubwo nabana barimo
  4. Abandi (abagaragu ,abaja ,abaturanyi ,inshuti ,abavandimwe ………..)
  5. Ibye (ubutunzi ,amatungo …..)Sinshaka kuvuga ibyo Aburahamu yagororewe avuye KUGARUZA gusa iyo wagaruje imigisha  yose  iba yaje kuko yahuye nabami babiri uwi  sodomu n’u w’i Salemu kdi nyuma yaho  Imana yongera kuvugana nawe kubwigikorwa gikomeye  yaramaze gukora aho Imana yamubwiye ko ariyo  ngabo  imukingira kdi ko azagororerwa ingororano ikomeye.Watakaje iki? ese ni amasengesho ,ese  nibihe byo gusenga nijoro ,Ese n’impano ,Ese  ni ukwizera ,Ese  n’ukwihangana ,n’Ibyiringiro se? niki?

haribyo watakaje ndakubona ayiiiiiiiiiiiii oya umwami wa  Elamu yaraguteye arakwiba  ,

Ese  ninzu wari waraguze se benda guteza cyamunara ,nikibanza se? n’inshuti zakuvuyeho se ,n’imiryango yakuretse oya kirahari icyo watakaje icyo watwawe nigikundiro se?nugushira amanga se? n’ibihe se?

niki n’ukwirinda se n’ishyaka se Niki cyagucitse wagiraga?

ni ubutunzi Imana yari yaraguhaye sekirahari 👉🏻ndatinze uyu munsi nkuzaniye ijambo rivuga ngo  garuza ibyawe mu izina rya  Yesu Mana ndagushimiye ko ujyana natwe ibihe byose mu izina rya  Yesu amina muryoherwe

Pastor Rwakunda Dominique