Itangiriro 14:14-16 “Aburamu yumvise yuko mwene wabo yafashwe mpiri, atabarana n’umutwe we wigishijwe kurwana, bavukiye mu rugo rwe, magana atatu na cumi n’umunani barabakurikira bagera i Dani.Aburamu n’abagaragu be bigabanyamo imitwe nijoro barabatera, barabanesha, barabirukana babageza i Hoba, iri ibumoso bw’i Damasiko.Agarura iminyago yose, na Loti mwene wabo n’ibye, n’abagore na bo n’abandi bantu
Haleluiaaaaa nifuje ko tuganiri Ku iri jambo nise ko dukwiye KUGARUZA IBYACU Mukunje amakoti rero cyangwa mushyire amavi hasi tugaruza.
Loti muramwibuka atandukana Aburahamu akerekeza I sodomu na gomora nyuma y’imyaka rero haje kuba intambara umwami wa Elamu kedorulawomeri afatanije na Tidari umwami wa Goyimu ,Amurafeli umwami wa shinari ,Ariyoki umwami wa Elasari Aba bami bishyize hamwe batera umwami wa sodoma na gomora maze bahurira mu kibaya cya sidimu.urugamba ruba urugamba ibintu birakomera ariko birangira abi sodomu na Gomora nababafashaga batsinzwe maze Loti afatwa Mateka baramuhambira ,abagore be nabana be babazirika amatwi nibintu bye byose ndetse nabantu bari kumwe gusa Imana ishimwe .kuba ugihumeka umwuka biracyashoboka ko wagaruza ibyawe.Haza kurokoka abagabo Eshikori na Aneri wari waragiranye isezerano na Aburahamu araza asanga Aburahamu yibereye mu biti byitwa imyeroni bya MamureAkibimubwira Aburahamu agira iduhe ryo mu umwuka akunja ikoti akoranya umutwe we wari warigishijwe kurwana akoranya abantu 318 bari baravukiye murugo rwe bangaheMaze ngo arabakurikira agiye KUGARUZA abafatira I Dani umuriro uraka bigabanyamo ibice barabanesha barabirukana babageza I Hoba iri ibumoso bw’i Damasco.
Agarura iminyago yose, na Loti mwene wabo n’ibye, n’abagore na bo n’abandi bantu. Yoooooo agira ate bene dataAgarura:
- Iminyago yose
- Loti
- Abagore be ubwo nabana barimo
- Abandi (abagaragu ,abaja ,abaturanyi ,inshuti ,abavandimwe ………..)
- Ibye (ubutunzi ,amatungo …..)Sinshaka kuvuga ibyo Aburahamu yagororewe avuye KUGARUZA gusa iyo wagaruje imigisha yose iba yaje kuko yahuye nabami babiri uwi sodomu n’u w’i Salemu kdi nyuma yaho Imana yongera kuvugana nawe kubwigikorwa gikomeye yaramaze gukora aho Imana yamubwiye ko ariyo ngabo imukingira kdi ko azagororerwa ingororano ikomeye.Watakaje iki? ese ni amasengesho ,ese nibihe byo gusenga nijoro ,Ese n’impano ,Ese ni ukwizera ,Ese n’ukwihangana ,n’Ibyiringiro se? niki?
haribyo watakaje ndakubona ayiiiiiiiiiiiii oya umwami wa Elamu yaraguteye arakwiba ,
Ese ninzu wari waraguze se benda guteza cyamunara ,nikibanza se? n’inshuti zakuvuyeho se ,n’imiryango yakuretse oya kirahari icyo watakaje icyo watwawe nigikundiro se?nugushira amanga se? n’ibihe se?
niki n’ukwirinda se n’ishyaka se Niki cyagucitse wagiraga?
ni ubutunzi Imana yari yaraguhaye sekirahari 👉🏻ndatinze uyu munsi nkuzaniye ijambo rivuga ngo garuza ibyawe mu izina rya Yesu Mana ndagushimiye ko ujyana natwe ibihe byose mu izina rya Yesu amina muryoherwe
Pastor Rwakunda Dominique
Pasteur Imana iguhe umugisha birakwiye ko duhaguruka tukagaruza ibyacu biradusaba kurwana gufata ingamba Aburahamu nawe ntiyicaye gusa ahubwo ngo yafashe abantu 318 bari bavukiye iwe bajya kugaruza Loti n’ibye byose Imana iduhe guhumuka tumenye ibyo twanyazwe maze iduhe imbaraga tubigaruze
RWOSE TUGOMBA KUGARUZA IBYACU URUKUNDO RWAMBERE GUSENGA NKAMBERE KWIYIRIZA NKAMBERE AYIWEE NIBYINSHI
nsabiye umugisha umukozi wImana pastor
Imana yabonye ko twanyazwe pe!!
Imana ingarurire ibihe byo kuba Imbere yayo nanyazwe numwanzi