Inzira yo kwera. /Byukusenge Louis
Yesaya 35:8
Kandi hazabayo inzira nyabagendwa, iyo nzira izitwa inzira yo kwera. Abanduye imitima ntibazayicamo, ahubwo izaba iya ba bandi. Abagenzi n’aho baba abaswa ntibazayiyoba.
Reka dusome Matayo 7:13-14
“Munyure mu irembo rifunganye, kuko irembo ari rigari, n’inzira ijyana abantu kurimbuka ari nini, kandi abayinyuramo ni benshi. Ariko irembo rifunganye, n’inzira ijya mu bugingo iraruhije, kandi abayinyuramo ni bake.
Dusomye ijambo ry’Imana yaba umuhanuzi Yesaya ndetse n’umwanditsi w’ubutumwa bwiza uko bwanditswe na Matayo bose baduhaye amakuru ku nzira yo Kwera Yesaya yatubwiye ko nta wanduye uzayinyura ko ahubwo abemeye kwihana bakamaramaza abo ko ari bo bazayicamo yongeraho ikintu gikomeye ko n’aho baba abaswa muri ubu buzima turimo ko bitazababuza kuko gukiranuka ni cyo gisabwa kuba warize cyangwa utarize ntabwo bizakubuza kuyi nyuramo.
Yesu nawe mu butumwa bwiza twasomye, twabonye ko yatweretse ko hari inzira ebyiri:hari icamo abantu bake bitewe n’uko igoye kandi ari nto ariko ikaba ariyo igana ubugingo
Kandi twibuke ko Yesu ubwe mu butumwa bwiza bwanditswe na Yohana 14:6, ubwo yaganiraga n’intumwa ze yavuze ko ari we nzira ukuri n’ubugingo.
Turasiganirwa kujya kuri Yesu, kandi yavuze hari nindi nzira yo ngo “ni ngari nabayinyuramo ngo ni benshi” niyo turebye mu Imigani 16:17,25
Uyu mwanditsi atwereka ko hari inzira y’abakiranutsi, yarangiza akatubwira ko hari indi abantu bibwira ko ari nziza nyamara iherezo ryayo ari Urupfu muyindi mvugo ari ijyana abantu mu irimbukiro.
Ni umunyarwanda yarabivuze ati “amaherezo y’inzira ni mu nzu cyangwa mu mwobo”
Muri iyi mvugo inzu twayigereranya n’ijuru/ubugingo buhoraho naho umwobo twawugereranya na Gihenomu /Umuriro w’iteka ryose.
Mureke turebere hamwe ibintu 7 biranga inzira yo Kwera
Gukiranuka ku gato no ku kanini(aho abantu bari cyangwa batari)
Kubaha Imana no kuyubahisha (aho uba mu buzima bwa buri munsi mu kazi ndetse n’aho utuye)
Kubaho ubuzima buvuga Imana neza(guhamiriza abantu imbaraga z’Imana ukanerekana n’ibihamya ku byo yakoze)
Kubaho ubuzima bwo Kwizera Imana(ntube mu bantu bareba ku bigaragara ahubwo ugahanga amaso ku bitagaraga kuko ari byo biduhesha ibigaragara, bigatuma utagaragara mu matsinda avuga amakuru ya byacitse,…)
Kubaho mu buzima bwo gusenga (kuko umukristo udasenga arasenyuka, ubukristo bwe buba bujegajega urebye neza wasanga nta na bwo kuko mu masengesho no mu ijambo ni ho tubona imbaraga zidukomeza mu rugendo)
Kubaho ubuzima bwera imbuto kuko Kristo ni byo adusaba(imbuto zirakenewe ku mukristo uri mu rugendo rujya mu ijuru)
Kubaho ubuzima buyoboza Imana inzira muri gahunda zose no mu mishinga yose afite.
Mureke tunyure mu nzira yo kwera nubwo iruhije, ariko twabonye ko Yesu ari we nzira, tumusabe kudushoboza kuko Pawulo yavuze ko ari we udushoboza muri byose.
Imana ibahe umugisha kandi idushoboze kugendera mu nzira yo kwera. Imana ibahe umugisha kubwo kumvira Imana mu kaza mu nzu yayo.