- 5.BWENGE BW ISI
MuKRISTU AJYA KU IREMBO RIRASUKIRWAHO AHURA NA BWENGEBWISI
Ubushize twatandukanye Mukristu, Mutabazi amufashije kuva mu isayo gahindagasaze akomeje urugendo ajya ku Irembo Rirasukirwaho (rifunganye), nyamara urugendo yahuriyemo n’umugabo Bwengebwisi avuye mumudugu, baturanye Witwa BWENGEBWAKAMERE, maze aramuyobya.
Bahuye rero mukristu agenda aremerewe , aniha , asuhuzumutima ; Undi aba amubonye amababa aramwihererana, baba baraganiriye kandi uwo mugabo yari yarumvise inkuru ze ariko ntibyabujije mukristu kubimusubiriramo nawe, undi abyumvise aba amugiriye inama yo gutura umutwaro hafi aho atiriwe akomeza .
ESE WOWE NTAWE MWIGEZE MUHURA NGO AKUBWIRE KO UGOMBA GUKIZWA MU BWENGE ?
Bwengebwisi yamugiriye nindi nama yo guhindura inzira, amwumvisha ko iyi nzira irimo ibyago byinshi!
ati : ntureba uko isayo yaguhinduye. Ubwo kandi amwumvisha ko ari itangiriro ry ibyago azahurira nabyo muri iyo nzira. Ahita amubwira ko amurangira umuntu witwa MWIKIRISHAMATAGEKO, utuye Kwa NGESONZIZA w’umunyabwenge.
Haraho Bwengebwisi yamubwiye ko ari umusaza amuruta ubukuru mukristu yari
yakubitanye n’umusaza mu itorero.
Yamurondoreye ibyago azahura nabyo:
Imiruho
umubabaro
inzara n ibyago
kwambara ubusa
gucumitwa inkota
intare n ibiyoka
umwijima
urupfu
Amubwira ko bitoroshye ariko undi ntiyabyitaho .
kuko yarazi ikimuri ku mugongo
Ubwo muzi ko bwenge bwisi atanyuzwe arakomeza da!
Aba amubajije icyamubwiye ko afite uwo mutwaro ku mugongo Ubwo undi nawe amurondoreye byose!!
Sibwo Bwengebwisi amurangiye inzira ya bugufi amurangira UMUGABO WITWA MWIKIRISHAMATEGEKO UTUYE MU BIRORERO BYA NGESONZIZA
Mukristu nyuma yo kuzura gushidikanya sibwo aramwumviye erega
Ateshuka inzira aba akatiye muyo bamweretse inyura munsi y’umusozi muremure .
Uwo musozi wari ubogamiye kuruhande rw’inzira kandi abona wenda kumugwira kandi urabya ibirimi by’umuriro (kuva 19: 16-18tuhasome16 Ku wa gatatu mu gitondo inkuba zirakubita, imirabyo irarabya, igicu gifatanye kiba kuri uwo musozi. Ijwi ry’ihembe rirenga cyane rirumvikana, abantu bose bari mu ngando z’amahema bahinda imishyitsi.17Mose azana abantu akuye mu ngando gusanganira Imana, bahagarara munsi y’uwo musozi.18Umusoziwa Sinayi woseucumbaumwotsi, kuko Uwiteka yawumanukiyeho aje mu muriro. Umwotsi wawoucumba nk’uw’ikome,umusoziwoseutigita cyane)ahageze agira ubwoba arahagarara
(Uyu musozi ni Sinayi yaciragaho amarenga aho baherewe amategeko. Bivuga ngo amategeko ntiyageza Ku gakiza keretse ubuntu bw’Imana muri Kristo Yesu.)
kandi Muvugabutumwa (muvugabutumwa twibuke ko ariwe wamurangiye inzira cya gihe agitangira urugendo) yahamusanze undi isoni zikamukora akabura icyo avuga ariko amaze kumutekerereza uko byagenze
Mubwirizabutumwa amubwira aya magambo
Mwirinde mutanga kumva Iyo ivuga. Ubwo ba bandi batakize kuko banze kumva Iyababuriye iri mu isi, nkanswe twebwe niba dutera umugongo Ituburira iri mu ijuru!
Arakomeza aramubwira ngo, “Ariko umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera. Nyamara nasubira inyuma, umutima wanjye ntuzamwishimira.”
Amubwira ko yanze kumvira inama yagiriwe n’Imana, akaba atangiye guteshuka ko ari kwishyira mu kaga ko kurimbuka iteka. Mukristu asaba imbabazi abona gutuza umutima .
Icyo twakongeraho ni uko:
Bwengebwisi, Mwikirishamategeko, Mvugonziza, bose bafitanye isano yabugufi uwambere :ariwe bwengebwisi ntamuntu wabasha kwikiza cyangwa ngo akizwe n’ubwenge bwe kuko Imana yabuhinduye ubupfu (Rom1), idukirisha umusaraba wa Yesu ari rwo rupfu
NGESONZIZA: Ngesonziza ni abantu mu kinyarwanda tubita imfura ntacyo yakwima ariko abiterwa ni ubufura yatojwe ngo adakosa bakamugaya ariko ntabikoreshwa no kwizera kandi ibintu udakoreshejwe n’urukundo no kwizera Kristo nta ngororano.
Bwengebwisi ni logique mwikirishamategeko ni ba bantu b’abafarisayo bakurikiza amategeko ariko batazi imbabazi z’ Imana. Mwikishamategeko: ibye twabivuze
Mvugonziza: nawe ntawakizwa no gutunganya ingeso ze uko abyumva cyangwa ashaka ahubwo ingeso z’umuntu zigirwa nziza nuko ababariwe binyuze k’umusaraba.
mukristu yahuye na bwengebwisi, akamugira inama yo gutura umutwaro kugirango yishimire imigisha y’Imana kandi k’umusaraba ariho bayitura.
Muri make rero Twabonye ukuntu yamuyobeje inzira akamwohereza kwa Mwikirishamategeko utuye kwa Ngesonziza akamubeshya ko ashoboye gukuraho imitwaro .
Kandi Twababajwe n ukuntu Mukristo byarangiye ayobye inzira, Kugeza ubwo yongeye guhura na Mubwirizabutumwa bimaze kumuyobera, akabanza kugaya Mukristo, ariko amaze kumva uko byagenze Mubwirizabutumwa yongeye kumwigisha Ijambo ry’Imana. ko imirimo itegetswe n’amategeko (amadini) idashobora gukuraho ibyaha ko Umukiranutsi abeshwaho no kwizera (Yesu),
Ibyo birangiye Muvugabutumwa akaba yaramugiriye inama zose zatuma akomeza urugendo ntibongere kumuyobya nibyo azahura nabyo munzira. Mukristo amaze kumva ibyo no kwemera ko atazongera basezeranaho.
Maze arakata asubira inyuma agenda yihuta ngo asubire munzira ijya kuri rya rembo, aba acitse akaga gutyo ! twirinde uko tugenda muri uru rugendo hari byinshi byadutesha inzira
Tuzakomeza tureka uko yageze ku irembo rirasukirwaho n uko byagenze
Donna Mma Vany
Imana iguhe umugisha
urakoze cyane n, ukuri dukwiriye kwirinda abajyanama babi baza batwikundishaho intego yabo ari ukutuyobya inzira twatangiye ya Gakiza
MBEGA IBIBINTU NUKURI PE UZUKUNTU ABANTU BAJYA BAWIRA ABANDI NGONIBAKIZWA BAZAKENA AHO KUMUBWIRA IBYIZA AKAMUBWIRA INGORANE GUSA IMANA ITURENGERE KUKO BABWENGE BWISI BARAGWIRIYE ARIKO IMANA IDUHE UBWENGE BWIJURU
Imana iguhe umugisha mama Vanny
Imana iturinde abaduca intege