Abazi ubwenge bahoza umutima n’ubwenge bwabo ku Mana bakayiringira aho kwizera no kwiringira abantu: Dr Paul GITWAZA
Umuntu wizera kandi akiringira Imana bigaragarira mu bikorwa akora no mu migenzereze ye kuko imico ye imutandukanya n’abandi bantu bose, uyu muntu iyo agiye kugira icyo akora cyose abanza gusaba Imana uburenganzira ndetse akayereka ibyo agiye gukora niba ari ukunywa amazi arabanza akayasengera iyo agiye gufata urugendo arabanza akarwereka Imana.
Bene uyu muntu arantangaza cyane, uzi ko iyo abonye n’abashyitsi abasengera akabwira Imana ati:” Mana nkweretse aba bashyitsi ubahe kugubwa neza”.
Umuntu wiyeguriye Imana agira imyitwarire idasanzwe kandi imwerekeza ku Mana buri gihe mu gihe umuntu wiringira abantu we ahoza umutima we ku bantu gusa.
Bene uyu muntu wizera abantu akanabiringira ni wa wundi uzabona abantu bamuhemukiye akaba yanajya kwiyahura kubera ko nta byiringira byo kuba mu Mana afite yabona abantu bamuhemukiye agahita yumva byose byamurangiriyeho.
Bene uyu muntu aba afite ikibazo ndetse arwaye kuko nta muntu wo kwiringira abantu cyangwa yiringire we ubwe. Iyo dusengera ibibazo tuvuga ngo Mana dukemurire ibibazo tuba turi gushaka ubwenge buva ku Mana tukareka kwiyemera ahubwo tukemera Imana yacu.
Nubwo yaba fite amafaranga yo kugura amazi iyo agiye kuyanywa umuntu wiringira Imana abanza kuyasengera ariko uwiringira ubwe atekereza ko ari amafaranga ye yaguzemo amazi nta mwanya wo gusenga abona kuko ahora avuga ati nakoresheje ubwenge bwange mbona amafaranga none nguze amazi kubera gukora cyane.
Ntukiringire abantu kuko Imana ntiyakumva umeze gutyo. Ijambo ry’Imana mu gitabo cy’imigani 3:5 hagira hati:”Wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, We kwishingikiriza ku buhanga bwawe”.
Niwiringira abantu uzakorwa n’isoni ariko niwiringira Imana yawe uzagubwa neza.
Umwigisha: Dr Paul GITWAZA