Yohana aconshomera agatabo yavanye mu ntoki za marayika
Ibyah igice cya 10 / Rev Mugiraneza J. BAPTISTA
Mbona marayika wundi ukomeye
Igice cya 10
Marayika ukomeye:
Ibyahishuwe 10:1-7 hatubwira Marayika ukomeye, akaba aboneka no mu Isezerano rya Kera (Itangiriro 32:23-29; Abacamanza 13:18).
Marayika ukomeye bivuga Yesu. Yohana akaba hari uko yamubonye ameze uhereye Ibyahishuwe 10:1-2:
10:1:
1. Yambaye igicu: Imana yo kubahwa (Divine Majesty),
2. Umukororombya uri ku mutwe we: Ikimenyetso cy’impuhwe n’imbabazi kiri hagati y’Imana n’ikiremwa muntu (Itangiriro 9:13-17), Byerekana imbabazi z’Imana zibonekera muri Kristo Yesu agirira Umwana w’umuntu.
3. Mu maso he hasaga n’izuba: biragaragaza icyubahiro cye kitabasha kurebeshwa amaso, Ibuka uko Yesaya yabonye murusengero ifite icyubahiro cyinshi (Yesaya 6:1-…).
4. Ibirenge bye bisa n’inkingi z’umuriro: byerakana ukwihuta mu marangamutima ye n’imbaraga ze n’inama ze atanga zihamye.
Ibi byose bigaragaza ishusho Yesu azagarukana aje gutwara Itorero rye ryera.
10:2 Uyu murongo ukomeza werekana afashe agatabo kabumbuye agafashe mu ntoki. Mbere hari hagaragaye igitabo gifunzwe kandi gifatanishije ibimenyetso (Ibyahishuwe 5) ariko ubu noneho kafunguwe.
Bivuze ngo ubu kwihana no kubabarirwa birakunda.
Ikirenge cye cy’iburyo gihagaze ku nyanja ik’ibumoso gihagaze ku butaka.
Bivuga ko agenzura byose muri make ibintu byose biri munsi y’ubutware bwe. Byose biri munsi y’ibirenge bye.
Ibyahishuwe 10:3-4: Tubona afite ijwi rihinda (Ritontoma cyangwa ryomongana) no guhinda ku inkuba 7 Bigaragaza umujinya w’Imana.
Yohana abuzwa kwandika ibyo guhinda ku inkuba. Yagombaga kubigira ubwiru kuko igihe cy’umujinya w’Imana cyari kitaragera.
Ibyahishuwe 10:5-7 Tubona marayika arahirira ishobora byose avuga ko hatazabaho ikindi gihe cyangwa ntakundi gutegereza. Impanda ya karindwi marayika nayivuza byose bizaba birangiye.
Ibi bivuze ko kwihangana kuzagira iherezo. (Gutegeka 32:40; Daniyeli 12:7).
Ibyahishuwe 10:8-11 Havuga kagatabo gato Yohana agafata aragaconshomera. Akaba yaragombaga guhanurira amahanga.
Tubona ko umuhanuzi Ezekiyeli nawe yaconshomeye igitabo 2:9-3:3 cyamuryoheye nk’ubuki. Zaburi 119:103).
Ijambo ry’Imana riryohera ubugingo nk’uko ubuki buryohera akanwa.
Kuri Yohana byabaye ubutumwa busharira.
Bivuze ngo byari bishaririye (biteye agahinda) kuvuga ibyo yabwiwe kdi yagombaga kubivuga kuko byaciraga urubanza cyangwa akaga abantu bagendera mubyaha bazabona.
Aka gatabo kavuga ibizaba biri mubice 12 kugeza igice cya 18 cy’Ibyahishuwe. Aka gatabo kariye Yohana mu nda.