Isomo dukura mu Itorero rya Lawodokiya :Rev MUGIRANEZA
Isomo rya mbere nuko dusabwa kwegera Imana kugira ngo iduhe ubutunzi bw’ukuri aribwo Jambo ry’Imana rituma tuba Umucyo n’umunyu w’isi. Isi ikamurikirwa ni abantu bizera Imana akaba aribo bigira ho uko babaho. Kuko abari kureberwa ho (stars) batumye isi ya none irushaho kononekara.
Ibyo Yesu arisezeranya:
Gusangira na Kristo nibakingura,
Kwicarana na Kristo ku ntebe y’ubwami, biragaragara ko bazimana na Kristo ni bemera kwihana bakemera imbuzi abaha.
Ubugingo n’ubwiza n’icyubahiro Imana yarabitubikiye nitwemera kugendera mu Ijambo ry’Imana tukihana imirimo ipfuye. Amen
Isomo rya kabiri nuko umukristo akwiriye kugira ishusho imwe ntagire iyo kurusengero ngo agere hanze ase nuko hasa ahubwo akemera ko Ijambo ry’Imana ni Umwuka Wera bihindura ubuzima bwe haba ubw’umubiri ni umwuka. Ibi bikamuha gukora imirimo myiza no kuba umutunzi ushakirwaho ibifasha abandi.
Rev. MUGIRANEZA