DUKOMEZE N’AGATABO K’UMUGENZI TUREBE MUKRISTU AGEZE KWA MUSOBANUZI
Mukristu avuye ku irembo yakomeje urugendo kwa musobanuzi ARAKOMANGA BISHYIRA KERA
haza kuza umuntu aramukingurira aramubaza amusaba kwisobanura mukristu amaze kwisobanura wa muntu asubirayo guhamagara nyirinzu nawe ibibazo biba byinshi
Amaze kwisobanura Musobanuzi ategeka umugaragu we gukongeza itabaza
Ubwo baba batangiriye ku gishushanyo kimanitse ku nzu.
Ibyicyo gishushanyo tubisanga
1 Abakorinto 4:15 – kuko nubwo mufite muri Kristo ababayobora inzovu, ntimufite ba so benshi. Ni jye wababyaje ubutumwa bwiza muri Kristo Yesu.
Abagalatiya 4:19 – Bana banjye bato, abo nongera ko ramukwa kugeza aho Kristo azaremerwa muri mwe,
Amusobanurira ko bahereye aho kuko uwo muntu uriho ngo ariwe wenyine wategetswe n Imana kuzamuyobora neza(inzandiko za Paulo zituyobora neza )
Reka dusome uko mugatabo babivuga
7.MUKRISTO KWA MUSOBANUZI
Nuko Mukristo aragenda, agera ku nzu ya Musobanuzi,
akomanga ku rugi kenshi. Bishyira kera ku rugi haza umuntu,
aramubaza ati: “Ni nde?”
Mukristo ati: Mutware, ndi umugenzi, nabwiwe n’inshuti
ya nyiri iyi nzu, ngo nze hano mbone umumaro. None ndashaka
kuvugana nawe.
Nuko wa wundi asubirayo, ajya guhamagara nyiri inzu,
nawe aje abaza Mukristo ati: “Urashaka iki?”
MUSOBANUZI
Mukristo aramusubiza ati: “Mutware mvuye mu mudugudu
w’i Rimbukiro, ndajya ku musozi Siyoni, kandi umukumirizi wo
ku irembo rirasukirwaho ryo muri iyi nzira yambwiye ngo, ningera
hano uranyereka ibyiza cyane byo kungendesha neza mu rugendo
rwanjye”.
Musobanuzi ati: “Ngwino, nkwereke ibikugirira umumaro”.
Maze ategeka umugaragu we gukongeza itabaza, abwira
Mukristo kumukurikira. Binjirana mu nzu imbere, ategeka uwo
mugaragu gukingura urugi rw’imbere. Ararukingura Mukristo
abona igishushanyo kimanitse ku nzu. Icyo gishushanyo ni
icy’umuntu witonda cyane; yararamye atumbiriye hejuru afite
igitabo mu ntoke kirusha ibindi byose kuba cyiza, kandi amategeko
y’ukuri yanditswe ku minwa ye, iby’isi abiteye umugongo; ameze
nk’uwinginga abantu, kandi ikamba ry’izahabu rimanitse hejuru
y’umutwe we.
Mukristo arabaza ti: “Ibi bisobanurwa bite?”
Musobanuzi aramusubiza ati: Uwo ni inyamibwa mu bantu
igihumbi. Abasha kuvuga nk’uko ya ntumwa yavuze iti: “N’ubwo
mufite abayobora muri Kristo inzovu, ntimufite ba so benshi. Ni
njye wababyaje ubutumwa bwiza muri Kristo Yesu, bana banjye
bato, abo nongera kurabukwa, kugeza aho Kristo azaremerwa muri
mwe (1 Abakor 4:15; Abagal 4:19). Kandi ubwo umureba
araramye, atumbiriye hejuru, akagira igitabo mu ntoke kirusha
ibindi byose kuba cyiza, amategeko y’ukuri akandikwa ku minwa
ye, ni ukugira ngo bikwereke yuko umurimo we ari ukumenya
ibihishwe no kubihishurira abanyabyaha. Nicyo gituma ureba
ahagaze nk’uwinginga abantu. Kandi ubwo ureba ateye umugongo
iby’isi, ikamba rikaba rimanitse hejuru y’umutwe we, ni ukugira
ngo bikwereke ko agayiye ibya none urukundo akunda umurimo
wo gukorera Shebuja, bituma atazabura kugororerwa icyubahiro
n’ubwiza mu gihe kizaza. Kandi igitumye iki gishushanyo ari cyo
mbanza kukwereka, ni uko uwo muntu ari we wenyine wategetswe
n’Umwami nyiri igihugu ujyamo ngo akuyobore, nugera mu
binaniranye byo mu nzira. Ni cyo gituma ukwiriye kwita cyane ku
cyo nkweretse no kujya ucyibuka cyane, kugira ngo utazakurikira
abirarira ko babasha kukuyobora neza, ariko inzira yabo ijya mu
irimbukiro.
Igice giurikiye ntikigucike n ubusobanuro bw Inzu yuzuye umukungugu
Amasezerano Donna