Nshimiye Imana Data wa twese, impaye uyu mwanya mwiza ngo dusangire ijambo ryayo.
Niyumvisemo ko twaganira kuri Yesu Umwungeri mwiza cg Umushumba mwiza.
Umwungeri cg Umushumba ni umuntu urinda, uragira, ukenura, umenya, wita, ubungabunga, ukuyakuya umukumbi/intama.
Mu Rufaransa, bavuga ko Umwungeri/Berger: est une personne qui garde et qui prend soin du troupeau.
Yesu ubwe yabihamije muri Yohana 10:11-16:
11 “Ni jye mwungeri mwiza. Umwungeri mwiza apfira intama ze,
12 ariko uragirira ibihembo, utari umwungeri bwite kandi n’intama atari ize, iyo abonye isega rije asiga intama agahunga, isega rikazifata rikazitatanya.
13 Kuko ari uw’ibihembo, arahunga ntiyite ku ntama.
14 Ni jye mwungeri mwiza kandi menya izanjye, izanjye zikamenya
15 nk’uko Data amenya nanjye nkamumenya, kandi mpfira intama zanjye.
16 Mfite n’izindi ntama zitari izo muri uru rugo, na zo nkwiriye kuzizana. Zizumva ijwi ryanjye kandi zizaba umukumbi umwe, zigire umwungeri umwe.
Yesu ni nyir’umukumbi, ni nyir’itorero. Atanga ubugingo bwe ku bwacu, yemeye kudupfira. Ni Umwungeri mwiza.
Iyo isega ije we ntahunga, yo ibyago bije ntadutererana.
Iyo amagara aterewe hejuru abantu basama ayabo, ariko Yesu asama ayacu.Kuko ni Umwungeri mwiza: yiyemeje kuturinda, kudutabara, kudukenura, kudushakira umutekano.
Yesu, Umwungeri mwiza, amenya intama ze, azi ibyacu neza, azi amazina yacu, izi ingorane zacu, azi ibyo mu mutima wawe, azi ibyo mu muryango wawe, azi ibyo mu kazi kawe, azi ibyo mu bushumeri bwawe, azi aho utuye, azi uko umeze. Azi ibyabaye ku banyarwanda. Ntarinda kubwirwa iby’abantu. Ibyah 2:9:
Nzi amakuba yawe n’ubukene bwawe, (ariko rero uri umutunzi), n’uko utukwa n’abiyita Abayuda nyamara atari bo, ahubwo ari ab’isinagogi ya Satani.
(Ibyahishuwe 2:9)
Yesu arabizi kandi afite icyo yabikoraho. Amen
Uyu mwungeri mwiza, Umuhanuzi Ezekieli yamuvuzeho:
11 ” ‘Umwami Uwiteka aravuga ati: Dore jye, jye ubwanjye ngiye kubaririza intama zanjye nzishake.
14 Nzaziragira mu rwuri rwiza kandi ikiraro cyazo kizaba mu mpinga z’imisozi ya Isirayeli. Ni bwo zizarara mu kiraro cyiza, zikarisha urwuri rwiza rwo ku misozi ya Isirayeli.
15 Jye ubwanjye ni jye uziragirira intama zanjye kandi nziruhure. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
16 ” ‘Izari zazimiye nzazishaka, n’izari zirukanywe nzazigarura, izavunitse nzazunga, izacitse intege nzazisindagiza, ariko izibyibushye n’izifite imbaraga nzazirimbura, zose nzaziragiza gukiranuka.
(Ezekiyeli 34:11;16)
Bavandimwe, bene data, Yesu umwungeri mwiza, ajya ashaka intama ze, akazibaririza/ amenya amakuru yazo. Azi amakuru yacuneza.
Hari ibintu bigera kuri 7, Yesu yiyemeje:
- Kuruhura intama ze,
- Gushaka intama zazimiye,
- Kugarura intama zirukanywe,
- Kunga intama zavunitse,
- Gusindagiza izacitse intege
- Komora izakomeretse,
- Kuzana intama zikiri hanze y’urugo.
Muvandimwe, uri mu kihe cyiciro cy’intama Yesu afitiye gahunda ?
Aho uri hose, menya ko ibyawe Yesu abifite muri gahunda.
Mubwire uti : nduhura, unga imvune zanjye, omora inguma zanjye, nsindagiza cg uti nzana mu rugo/mu muryango w’abana b’Imana.
Iyo dusomye inkuru z’umuhanuzi Eliya (umwe mu bahanuzi ba kera/ Prophète postérière), I Abami19:1-9,Tubona uko uyu mukozi w’Imana yacitse intege, atewe ubwoba na Yezebeli, arahunga ngo yikize, ngo yirwaneho. Ariko Imana ntiyamureka, *umwungeri mwiza ,ufite inshingano zo gushakisha intama, izacitse intege, amusanze munsi y’igiti cy’umurotemu , aramukangura, aramugaburira, maze nawe/Eliya akomeza urugendo.
Muri Yoh 21: 1-6, tuhasanga inkuru za Petero n’izindi ntumwa za Yesu, bavuye mu muhamagaro, bisubirira kuroba kuri Tiberia. Yesu, umeungeri mwiza, yabasanzeyo, mu ijwi rituje ababaza amakuru, abasaba guhindura uburyo, abazamurayo.
Muvandimwe, ntago urubingo rusadutse azaruvuna. Urumuri rucumba ntazaruzimya.
Musabe aze mu byawe. Dawidi yabihamije neza ko tutazakena nitumwiringira nk’Umwungeri mwiza. Aturyamisha mu cyanya cy’ubwatsi bubisi. Mwizere.
Pastor Faustin Ngendahayo