Yesu niwe mwami wenyine uvuga ijambo imitima yose igacya, avugana nawe uvuye gushyingura akaguhumuriza ati humura mwana wange nawe ugatuza umutima, uwo Yesu Christo niwe wenyine wo kwizerwa kuko avuga ibintu byose azasohoza si nk’abantu bavuga uko babyumva:Ev NIYONGIRA Vincent
Uyu yahagaze ku karubanda ntiyatinya kwiyambura icyubahiro cye maze araza apfira abantu bose, uyu mugabo bita Yesu avugana nawe uri kwa muganga bari kukubwira ko urwaye indwara itazakira ariko akaguhumuriza bugacya wakize, uyu ntiyagize isoni zo kuvuga ngo abarebare, abize n’abatarize abakire n’abakene arabacungura kuko niwe wenyine wemera ibyo azasohoza.
Uyu mugabo witwa Yesu ajya atubura amafi nyamara atagombye kongera inyanja,uyu ntakenera raporo ntabwo yumva amabwire, ni umwami mwiza utagereranywa. Uyu Yesu mbabwira ntabwo ku isi ahumva nk’imahanga kuko yaraje we ubwe arahaba amenya imibabaro duhura nayo mu isi. Niyo mpamvu ukwiriye gukomera kuko ur’umushinga Imana yatekereje ikemera kwigomwa umwana wayo ngo aze kugucungura.
Niyo mpamvu Imana yabwiye yeremiya ngo nakumenye kera utarabaho, ukiri urusoro mu nda ya mama wawe, nawe Imana irakuzi abantu bagutege iminsi bakuvuge uko babyumva uko uri nuko utari ariko Imana irakuzi. Ev NIYONGIRA Vincent