Witinya kuko igihe kirageze ngo ibigukanga ubibure – Ev. Ndayisenga Esron
Gutegek 1:6
[6]Uwiteka Imana yacu yatubwiriye i Horebu iti “Igihe mumaze kuri uyu musozi kirahagije.
Gutegek 2:3
[3]“Igihe mwazengurukiye uyu musozi kirahagije, nimucyamike mugende mwerekeje ikasikazi.
Ezek 36:15
[15]Sinshaka kuzongera kumva abanyamahanga bagutuka, habe no gukozwa isoni na bo, n’ubwoko bwawe ntuzongera kubusitaza ukundi.’ ” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
Yesaya 41:8,10-13
[8]Ariko weho Isirayeli umugaragu wanjye, Yakobo natoranije, rubyaro rwa Aburahamu incuti yanjye.
[10]Ntutinye kuko ndi kumwe nawe, ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramiza ukuboko kw’iburyo, ari ko gukiranuka kwanjye.
[11]“Dore abakurakariye bose bazakorwa n’isoni bamware, abagutonganya bazahinduka ubusa ndetse bazarimbuka.
[12]Abakugisha impaka uzabashaka ubabure, kandi abakurwanya bazahinduka ubusa babe nk’ibitariho,
[13]kuko jyewe Uwiteka Imana yawe nzagufata ukuboko kw’iburyo nkubwire nti ‘Witinya, ndagutabaye.’
Hari igihe wisanga uhagaze nk’agati ko mu mazi, ariko Uwiteka akubereye maso. Ni we uguhaye iri sezerano ko yabonye igihe umaze kuri uwo musozi gihagije.
Imisozi ni myinshi kd buri wese agira uwe.Hari umusozi w’uburwayi, uwo kutabyara, uw’amadeni, uw’amagambo, uw’inyatsi, uw’ibihombo, uw’inzangano mu miryango, uw’ibibazo by’inzitane mu ngo no mu rubyaro,….. Ariko Ijambo rirakubwiye ngo cyamika ukomeze ugende.
Mugire umunsi mwiza
Ev. Ndayisenga Esron