Uwiteka yongere akwiyereke arasiga bihindutse – Ev. Ndayisenga Esron
Abac 13:3,10
[3]Marayika w’Uwiteka yiyereka uwo mugore aramubwira ati “Dore uri ingumba ntiwigeze kubyara, ariko uzasama inda ubyare umwana w’umuhungu.
[10]Nuko umugore ahuta yiruka, ajya kubwira umugabo we ati “Wa mugabo wazaga ejo bundi yongeye kunyiyereka.”
Yh 21:1,5-6
[1]Hanyuma y’ibyo Yesu yongera kwiyereka abigishwa be ku Nyanja ya Tiberiya, yiyerekana atya:
[5]Yesu arababaza ati “Yemwe bana banjye, mufite icyo kurya?”Baramusubiza bati “Nta cyo.”
[6]Arababwira ati “Nimujugunye urushundura iburyo bw’ubwato, murafata.” Nuko bararujugunya ntibaba bakibasha kurukurura, kuko ifi zari nyinshi.
Uwiteka yongere akwiyereke mu kazi,yongere akwiyereke mu muryango mu byifuzo ufite uri gusengera.Kwa Manowa bari bafite ikibazo cyo kutabyara,ahari wowe ufite igitandukanye na cyo.Ahari ni amadeni,ni ubukwe,ni ingendo,ni ibyangombwa wabuze,ni urubanza;ndagusaba kwihangana ugategereza isaha yayo izagutungura ntikererwa cg ngo izinduke
Mbifurije kugira undi munsi mwiza
Ev. Ndayisenga Esron