Uwiteka Nyiringabo arirahiye ati Ni ukuri nzabikora – Ev. Ndayisenga Esron
Intang 17:17,21
[17]Maze Aburahamu arubama, araseka aribaza ati “Mbese umwana azabyarwa n’umaze imyaka ijana avutse? Kandi na Sara umaze imyaka mirongo urwenda, azabyara?”
[21]Ariko isezerano ryanjye nzarikomeza na Isaka, uwo uzabyarana na Sara mu gihe nk’iki cy’umwaka utaha, kuko ari icyo nashyizeho.”
Yesaya 14:24
[24]Uwiteka Nyiringabo ararahiye ati “Ni ukuri uko nabitekereje ni ko bizasohora, kandi uko nagambiriye ni ko bizaba.
Mika 4:9
[9]Ariko none ni iki gituma uvuza induru? Mbese nta mwami ufite, cyangwa se umujyanama wawe yapfuye bituma ibise bigufata nk’umugore uri ku nda?
Nshuti yanjye ibyo wibaza ko bitagishobotse bizaba,ndetse igihe ni iki ngo ibyo yakubwiye bishyike.Aburahamu yatanze inzitizi y’imyaka ariko iyo Imana ije gukora ntireba imyaka, imiryango,amashuri,ubutunzi,…..iraje ibikore nawe ubwawe utangare.Ahubwo kuraho inzitizi wishyiriyeho.Umuririmbyi w’ikorasi ngo izatugira ukundi kuntu.
Umunsi mwiza
Ev. Ndayisenga Esron