Uwiteka aguhe ihirwe uyu munsi agusubize uko umutakira – Ev. Ndayisenga Esron
Intang 24:12
[12]Arasenga ati “Uwiteka Mana ya databuja Aburahamu, ndakwinginze, umpe ihirwe uyu munsi, ugirire neza databuja Aburahamu.
Intang 24:56
[56]Arabasubiza ati “Mwintinza kuko Uwiteka yahaye urugendo rwanjye ihirwe, nimunsezerere nsubire kwa databuja.”
Zab 40:2-3,15-16
[2]Nategereje Uwiteka nihanganye,Antegera ugutwi yumva gutaka kwanjye.
[3]Kandi ankura mu rwobo rwo kurimbura no mu byondo by’isayo,Ashyira ibirenge byanjye ku rutare,Akomeza intambwe zanjye.
[15]Abashakira ubugingo bwanjye kuburimbura bakorwe n’isoni bamwarane,Abishimira ibyago byanjye basubizwe inyuma bagire igisuzuguriro.
[16]Abambwira bati “Ahaa, ahaa”,Barekwe ku bw’isoni zabo.
Nshuti zanjye Hari ibyifuzo umuntu agira atabibwira undi hakaba n’ibyo utatinyuka kubwira abandi musengana ngo bagufashe kubisengera.Kuko baba babona ko nta kibazo wagira bakurukije igihagararo n’icyubahiro ufite. Ibyo ndakwifuriza ko Imana ibisubiza ikaguha ihirwe mu izina rya Yesu
Umunsi mwiza wa weekend ibaryohere
Ev. Ndayisenga Esron