Ushingiye ku byo Imana yakoze mu minsi ishize,igutsindiye ibikomeye urwana na byo – Ev Ndayisenga Esron
1 Sam 17:34-37
[34]Dawidi asubiza Sawuli ati “Umugaragu wawe naragiraga intama za data, iyo zaterwaga n’intare cyangwa idubu zigakura umwana w’intama mu mukumbi,
[35]narahubukaga nkayikubita nkayiyambura mu kanwa kayo, yamvumbukana nkayicakira akananwa, nkayivutagura nkayica.
[36]Nuko ubwo umugaragu wawe yishe intare n’idubu, uwo Mufilisitiya utakebwe azapfa nk’imwe muri zo, kuko yasuzuguye ingabo z’Imana ihoraho.”
[37]Dawidi arongera aravuga ati “Uwiteka wandokoye mu nzara z’intare n’idubu, azankiza no mu maboko y’uwo Mufilisitiya.”Nuko Sawuli abwira Dawidi ati “Ngaho genda, Uwiteka abane nawe.”
Lk 9:19
[19]Baramusubiza bati “Bamwe bagira ngo uri Yohana Umubatiza, ariko abandi ngo uri Eliya. Abandi bakagira ngo uri umwe mu bahanuzi ba kera wazutse.”
Nshuti, abantu bakuvugiye ibyawe bakwitiranya kuko n’umwana w’Imana baramwitiranyije. Ariko wowe ubwawe uzi uko uziranye na Yo.
Shingira ku byo yakunyujijemo bikomeye, abantu bagusezeyeho, uvuge uti ndi kumwe n’Imana ndi umutsinzi nta kizampangara.Ni byo Koko urugamba rurahari ndetse rukomeye ariko Iyakurwaniriye cya gihe bikomeye izongera ikurwanirire kuko ari Imana ikomeye.
Mugire intangiriro nziza z’icyumweru.
Ev. Ndayisenga Esron