ISOMO: URUKUNDO RWADUHAYE AKAZI – Ev. MC Théo
IBYANDITSWE BYERA:
Yeremiya 31:3 Uwiteka yambonekeye kera ati “Ni ukuri nagukunze urukundo ruhoraho, ni cyo cyatumye ngukuruza ineza nkakwiyegereza.
Abafilipi 4:17 Nyamara burya si impano nshaka, ahubwo nshaka ko imbuto zongerwa kuri mwe.
• Ni Yesu wenyine uzi gukunda abandi turagerageza. Nishimiye ko Data wa twese yandikishije iby’urukundo rwe. Mu rukundo RWA Kristo yatanze abafite imbaraga ngo barinde TWE aboroheje nyamara twe mwisi urindwa arindwa n’abarinzi boroheje. Imana yakubonye wigaragura mu ivata ryawe, ariko ndavuga nti BAHO.
ZEKARIYA 13:6 Kandi bazambaza bati ‘Izo nguma zo mu biganza byawe wazikomerekejwe n’iki?’ Na we azabasubiza ati ‘Izi nguma nazikomerekeye mu nzu y’incuti zanjye.’ Ndeba hirya ndeba hino URUKUNDO RURANGOSE! Urukundo Yesu adukunda Rubabarira byose, rwihanganira byose ndetse ntirugira uwo ruheza.
• Uru rukundo rwaduhaye AKAZI ko kwizera YESU kristo. Ruramanuka rukagera no hasi. Ntiruca imanza CQ ngo rutere amabuye abadutsweho n’ibyaha ahubwo rurabakuruza ineza y’Imana. Aravuga ati “Ni njye rembo ry’Intama” “Ni njye mwungeri mwiza utaragirira ibihembo, abambanjirije bari abajura n’abanyazi ariko njyewe naje ngo zibone Ubugingo kandi bwinshi” “Uwinjira muri njyewe azabona uburuhukira”.
Umuririmbyi aravuga ati “Ntiyakundira Ubugingo bwanjye kubura kuko ankunda bihebuje Yesu niwe umfata. Agaciro watanze Ku kintu niko gatuma ukitaho, ninde muri mwe watwara ikoti rye ryiza mu mazi koga? Urukundo rwa Yesu runsanga no mu ntege nke zanjye. Atwihanganira adashaka ko hagira n’umwe arimbuka. Naho ibyago byaba byinshi bite ariko Uwiteka adukiza muri byose. Naho nanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu sinzatinya kuko TURI KUMWE.
• Urukundo Dawidi yakunze Yesu rwamuteye gushaka kumwubakira inzu nziza iruta izo abamo. Ese urukundo ukunda Yesu rwakunguye iki? Rwaguteye gukora iki? Pawulo abwira abafilipi ati si impano nshaka ahubwo imbuto zongerwe kuri mwe. Mwibuke ibya wa Musamariya mwiza.
Umusamariya mwiza yatanze ibice 2 by’ifeza byo kurwaza uyu muntu (Nawe waba urwaye ukeneye Serumu niyo jambo ry’Imana nk’amazi y’ubugingo) Kandi yamujyanye mu nzu y’abarwayi ngo amurwaze nawe Yesu aracyakurwaje niyo mpamvu itorero ritaragutenga nyamara nawe urabizi ko urwaye, nukira Yesu azabihamisha kukuzuza Imbaraga z’umwuka wera winjire mu murimo utegetswe n’urukundo. Icyerekana urukundo ukunda Yesu, kijyana n’ibyo umukorera. Wa mugore yamwogesheje amarira (umutima umenetse) amuhanaguza umusatsi we (Amwegurira iby’agaciro by’ubwiza bw’abagore) amusiga amavuta y’igiciro cyinshi (Akora no muby’agaciro atunze) byose abikoresha ku birenge by’Umwami Yesu.
• Itorero ry’abafilipi ryatumye Epaflodite kuri Pawulo rimushyira ibyo kurya n’ibindi. Bigeze kuri Pawulo abandikira urwandiko (Abafilipi 4). Nubwo wakwitanga ngo utwikwe nta rukundo ntacyo bimaze arababwira ngo icyo nshaka nuko imbuto zongerwa muri mwe. Kubaho ubuzima bwejejwe ni ukubaho iteka wibwira iki “IJISHO RY’IMANA RIRAKUREBA AHO URI HOSE!”
GUSOZA:
“Petero urankunda?” “Ragira intama zanjye” URUKUNDO RWA KRISTO RWADUHAYE AKAZI. KANDI NTITWAKORA AKAZI NTA RUKUNDO. Ngwino wizere urukundo rwa Kristo uzabona n’ibindi byinshi. Kandi agukunda by’ikinege.
Inkuru ya Nikodemu wakunze urukundo rwinshi Yesu, rwamuteye gushaka imva Yesu yahambwamo ayishakira kwa Yozefu. Nikodemu yatanze amafaranga menshi mu itorero rya mbere ndetse bivugwa ko yashaje avuga Ubutumwa bwiza bwa Kristo. Ese wowe urukundo ukunda Yesu rwaguteye gukora iki? Ukora ibyaha ute kandi uvuga ko ukunda Yesu? Dukwiye gukunda Yesu kurwego tureka ibitwanduza byose kubwa Kristo dukunda kandi wadukunze.

Ev. MC Théo