Urugamba rw’intekerezo – Dr. Fidele Masengo

Urugamba rw’intekerezo

“Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma. Ni ko Uwiteka avuga.” (Yeremiya 29:11).

Nyuma yo kongera gutekereza cyane kuri iki cyanditswe nsanze umwanzi ukomeye umuntu ahanganye nawe ari imitekerereze ye. Koko intekerezo z’umuntu niyo mbogamizi ikomeye umuntu ahura nayo kandi bahorana. Ushoboye guhindura imitekerereze, ibindi byose birakurikira kd kuva icyo gihe ibintu byinshi bisa n’ibidashoboka bitangira gushoboka.

Intekerezo mbi zikumvisa gusa ibyo wibwira kd akenshi ibyo wibwira bishingira ku mateka yawe no ku byo unyuramo, zireba ku bifatika. Iyi mitekereze ntigera kure, ntireba kure.

Imitekerereze myiza ikwereka ibyo Imana yibwira kuri wewe. Iragutse kuko irenga ibigaragara, ireba kure, ikurura ibidashoka mu bwenge bw’abantu, irarema.

Kuva none witoze kugendera mu byo Imana yibwira.

Mugire umunsi mwiza mwese!

Dr. Fidele Masengo, The CityLight Foursquare Gospel Church