UMWUKA WERA ishingiro ryo gukorera IMANA – Ev. Mpozayo Jean de la Croix

UMWUKA WERA ishingiro ryo gukorera IMANA. (Ibyak 1:8).

Amagambo abanza: Ni ihame ridakuka ko umukristo kugira ngo akorere IMANA agomba kuba yuzuye UMWUKA WERA kdi akaba ari nawe umuyobora akanamubashisha, kuko umuntu wa kamere atabishobora kabone naho yabikunda kdi akabigirira ishyaka ryinshi.

Igihimba:

Mu by’ukuri ukurikije uko IMANA yagiye ikorana na ba sogokuruza bacu,bigaragara ko nta muntu wigeze akorera IMANA akabishobora atayobowe n’UMWUKA WERA cg abe ariwe umubashisha.        

1.UMWUKA WERA niwe utanga imbaraga:(Icyakora muzahabwa imbaraga UMWUKA WERA  nabamanukira, kandi muzaba abagabo bo kumpamya i Yerusalemu n’i Yudaya yose n’i Samariya, no kugeza ku mpera y’isi.” (Ibyakozwe n’Intumwa 1:8)

a,Byasabye kubanza guhabwa imbaraga:

  1. N’uko tubibonye kugira ngo intumwa zishobore umurimo byasabye ko zibanza guhabwa imbaraga za MWUKA WERA kandi nyamara izi ntumwa ubwazo zari zimaranye na YESU KRISTO imyaka itatu yose zigira ku birenge bye, ndetse zikabona ibimenyetso n’ibitangaza byose yakoreye imbere yabo, n’irukundo zamukundaga kuko zari zarasize byose zikamukurikira nubwo narwo ubwarwo byasabaga ko rutunganywa na MWUKA WERA.

Ariko byasabye ko YESU KRISTO azohereza i Yerusalemu kurindira ibyo zasezeranijwe ariwo MWUKA WERA wagombaga kubaha imbaraga zo kubafasha umurimo,kubigisha,kubayobora,kubagira inama ndetse no kubafasha gutsinda isi n’ab’isi.

Twafata urugero rworoshye kuri Petero wari wararahiriye YESU KRISTO ko atazamutererana ko ahubwo no mu rupfu bazajyana nyamara Shebuja amuhakanira  ko inkoko itarabika gatatu araba yamaze kumwihakana(34 YESU aramubwira ati”Ndakubwira ukuri yuko muri iri joro, inkoko itarabika uri bunyihakane gatatu.”

35 Petero aramubwira ati”Naho byatuma mpfana nawe, na bwo sindi bukwihakane na hato.” N’abandi bigishwa bose bavuga batyo.     (Matayo 26:34;35).Kandi niko byagenze yaramwihakanye rwose kuko yari umuntu-buntu gusa utarahabwa UMWUKA WERA.

Ibi kandi tubibona kuri Yeremiya ubwo yahamagarwaga n’UWITEKA ngo ajye gutangira umurimo wo guhanurira ubwoko bwe ndetse n’amahanga, yabanje kubihakana rwose avuga ko atabishobora kuko ari umwana, ariko UWITEKA IMANA yamubwiye ko azabishobora ndetse amuha n’inshingano ,nyamara nta kindi cyabimuteraga kubishobora ni UMWUKA w’IMANA wazaga kuri we akamubashisha ibikomye bityo.

Pawulo nawe niko byamugendekeye we na Barinaba nk’uko tubibona: (2 Ubwo basengaga Umwami Imana biyiriza ubusa, Umwuka Wera yarababwiye ati”Mundobanurire Barinaba na Sawuli, bankorere umurimo mbahamagariye gukora.”

3 Nuko bamaze kwiyiriza ubusa no gusenga, baherako babarambikaho ibiganza barabohereza.)Bigaragara ko aba nabo bagombye gusenga ndetse UMWUKA WERA ubwe aba ariwe ubitoraniriza ngo bamukorere umurimo.Nyamara mbere Pawulo yari yagerageje kuwukora i Damasiko ashyizeho n’umwete ariko ngo baramuhiga ngo bamwimwice, bamunyuza mu gitebo arihungira!

Mose nawe mbere yo guhabwa UMWUKA WERA yahakaniye IMANA ko atabishobora kubera ko ngo atazi kuvuga neza,ko abasirayeli batazamwemera etc…,ariko nyuma yuko IMANA imuhaye imbaraga yakoze umurimo neza ndetse bigeza naho ubwo sebukwe yamugiraga inama yo gushaka abamufasha IMANA ngo yenze ku MWUKA umurimo ihaho abandi bagano 70 bamufasha umurimo urushaho kugenda neza.       

2.UMWUKA WERA ni ngombwa kuko atuma abantu bakora imirimo itangaje ndetse bakihangana mu bigeragezo ntibacogore.

a. abatubanjirije niwe wabashoboje rwose:

Nk’uko twabivuze kuri aba bagabo bose n’abandi benshi tutarondora,nyuma yo guhabwa UMWUKA WERA cg bamee akabazaho bitewe n’ikiragano bakoreyemo, yababashishije gukora imirimo itangaje no kwihangana.

Namwe nimurebe Petero wihakanye YESU KRISTO  kubera umuja amukanze,ariko amaze kubona UMWUKA WERA  ahagarara hagati ya bose yemeza abari aho ibyo gupfa kwa YESU no kuzuka kwe, kdi abibemeza mu mvugo ikarishye ngo wa wundi mwishe mukamubamba niwe ukoze ibi!

nyamara ubwo hari bya bikomerezwa byose byatinywaga ndetse byari byarafashe ijambo kuri KRISTO YESU, yemwe uwo MWUKA WERA  yabakoreheje n’imirimo n’ibitangaza byinshi, ibirema birahaguruka ndetse n’abapfuye barazuka, hahana benshi etc…igitangaje rero ngo ni uko bajyaga babakubita bakabashyira no mu nzu z’imbohe babahora YESU KRISTO  ntibemere kubireka ahubwo bakarushaho gushimishwa n’uko babakubise babaziza KRISTO!!.

Erega ni nako byagendekeye uyu Yeremiya ubwo yari amaze kwemera umuhamagaro ngo yaranzwe cyane  rwose mu gihugu cyose nyamara akajya akomeza gukora umurimo kabone naho yakubitwaga,akanajugunywa mu rwobo,agafungirwa mu mbago etc..yewe ngo naho yashakaga kubyanga umuriro waturukaga mu gitwariro ukamuhinguranya umeze nk’ukingiraniwe mu magufa ye,hanyuma ngo agahanura ku mbaraga!!.

Ese twavuga ibya Pawulo wavuze ko nta kindi yabona yirata uretse kwirata imibabaro yahuriye nayo mu muhamagaro ,ati ibihe bitanu nakubiswe inkoni 39,ibihe bitatu nkubitwa inga, inshuro nyinshi nari mu muraba n’akaga gatewe n’inyanja,ibihe bitandukanye nari imuhengeri mu nyanja,ngo akubitwa akanatotezwa n’abiyita abayuda ndetse n’abanyamahanga etc.. kdi uko ninako UMWUKA WERA yakoreshaga imirimo ikomeye n’ibitangaza amaboko ya Pawulo.Ubu se twavuga ibitsngaza Mose yakoreshejwe n’uko yihanganiye Farawo ndetse utaretse n’abisirayeli ubwabo bamunanizaga bitewe mu kugoma no kwifuza kubi,nyamara yagendaga ashobozwa n’uko ari IMANA  yamuhamagariye umurimo ndetse n’ijwi rya MWUKA WERA raymuyoboraga muri byose.

3. Nta MWUKA WERA ibintu byose bikorwa nabi:

Aha tubona umwami wa mbere wa Isirayeli Sawuli wahamagawe n’IMANA nyamara nyuma yo kwanga kumvira agatangira guterwa n’imyuka mibi ari nayo yatumye akora ibyaha byinshi,ndetse nubwo yagiraga ishyaka ryinshi ariko byatumaga arushaho kuyoba no kubabaza IMANA cyane cyane mu guhiga no gushaka kwica Dawidi,kutarimbura abamaleki n’ibyabo,gushikisha Samweli ku mupfumu etc..

Umwanzuro:

Uretse  aba bake  tubonye,abatubanjirije bose bashobojwe umurimo no gukoreshwa n’UMWUKA WERA ,yemwe kdi natwe ab’icyi gihe ndetse n’ab’igihe kizaza ntitwashobora gukora umurimo w’IMANA tutayobowe n’UMWUKA WERA.Ibyo rero bigasaba ko abatarabatizwa mu MWUKA WERA  barushaho kugira ishyaka ndetse ruo kuwubatizwamo ngo babone uko bakora ndrtse n’abawubatijwemo bakarushaho kwirinda ibyaha kugira ngo barusheho kwagurirwa umurimo ,nk’uko IJAMBO ry’IMANA rivuga ko ibisarurwa ari bike nyamara abasaruzi bakaba bake.

Kandi twibuke ko imirimo dukorera ino tuzahihemberwa Umwami YESU nagaruka gutwara itorero,ntawo muri twe w’imburamukoro mw’itorero. Numva ijwi rivugira mu ijuru rimbwira riti”Andika uti ‘Uhereye none hahirwa abapfa bapfira mu Mwami wacu.’ ” UMWUKA na we aravuga ati”Yee, ngo baruhuke imihati yabo, kuko imirimo yabo ijyanye na bo ibakurikiye.”

(Ibyahishuwe 14:13)

Ev. Mpozayo Jean de la Croix

Email: mpozayo1981gmail.com