Yesaya 61:1-4
Umwuka w’Umwami Imana ari kuri jye, kuko Uwiteka yansīze amavuta ngo mbwirize abagwaneza ubutumwa bwiza, yantumye kuvura abafite imvune mu mutima no kumenyesha imbohe ko zibohowe, no gukingurira abari mu nzu y’imbohe. Kandi yantumye no kumenyesha abantu umwaka w’imbabazi z’Uwiteka, n’umunsi Imana yacu izahoreramo inzigo, no guhoza abarira bose.
Yantumye no gushyiriraho itegeko ab’i Siyoni barira, ryo kubaha ikamba mu cyimbo cy’ivu, n’amavuta yo kunezerwa mu cyimbo cy’ubwirabure, n’umwambaro w’ibyishimo mu cyimbo cy’umutima wihebye, kugira ngo bahereko bitwe ibiti byo gukiranuka byatewe n’Uwiteka ngo bimuheshe icyubahiro. Nuko bazubaka ahasenyutse, bazubura amatongo yabanje kubaho, kandi bazasana imidugudu yasenyutse yamaze ibihe byinshi ari imyirare.
Tumaze iminsi turi mu bihe twizihiza umwaka mushya tuba twitezemo impinduka nshya ku buzima bwacu, ariko uyu munsi nanjye nifuza ko tuganira ku mwaka mushya Imana yatanze ariwo Mwaka w’imbabazi zayo.
Ni Umwaka mushya kuko mu bihe byabanje umuntu yari yaratandukanye n’Imana kubw’ibyaha biva muri kamere y’ibyaha twandujwe n’abasogokuruza. Rero Imana yari yarateguye umwaka mushya aho umuntu azongera akiyunga n’Imana.
Ibyo yabitanzeho amasezerano uhereye mu itangiriro ivuga ko urubyaro rw’umugore (Kristo) ruzamena inzoka (satani) umutwe hamwe n’ahandi henshi mu buhanuzi (Urugero Yeremiya 31:31-34).
Ni Umwaka w’imbabazi kuko icyo twari dukwiye kwari ukurimbuka ariko Imana yo yemera kutubabarira iduharira umwenda wacu
Ni umwaka w’imbabazi z’Uwiteka kuko ari umugambi Uwiteka yagize bitavuye ku mirimo twakoze cg amasengesho ahubwo abikora kubw’imbabazi ze muri Kristo Yesu (Tito 3: 4-7), hejuru y’ibyo atanga ikiguzi cyose gikenewe ngo tubabarirwe : aduha Umwana we Kristo wabaye impongano y’ibyaha byacu, araduhanirwa akuraho urubanza n’umwenda twari dufitiye Imana.
Umwami wacu Yesu niwe wasigiwe kuza gutangaza iby’uwo Mwaka no kubisohoza. Izina rye Kristo risobanura uwasizwe.
Ubwo yinjiye mu isinagogi nk’uko tubisoma muri Luka 4:16-21 bamuhaye umuzingo w’igitabo awubumbuye asoma buriya buhanuzi bwo muri Yesaya ahita abatangariza ko ubwo buhanuzi bwasohoye uwo munsi. Bivuga ngo Umwaka w’imbabazi z’Uwiteka wasohoye ubwo Kristo yazaga.
Kuba bavuga Umwaka w’imbabazi ntibivuga ari umwaka umwe ahubwo ni igishushanyo cy’igihe kinini Imana izatanga ngo abantu bamenye ubu butumwa bwiza cyane ko natwe twabayeho nyuma y’imyaka 2000 Yesu aje natwe uwo mwaka tuwurimo.
Bimwe rero mu byavuzwe bizaranga uwo Mwaka w’imbabazi z’Uwiteka ni uko:
1. imvune zo mu mitima (arizo byaha byacu n’ingaruka zabyo) Kristo azazivura
2. Abari imbohe aribwo twe twari tuboshywe na satani akazadukuramo tukidegembya.
3. Umunsi Imana yacu izahoreraho inzigo ukamenyekana. Uwo ni uwo Kristo yapfiriyeho I Kaluvari aho satani yaciriweho iteka akamburwa ubutware bwose (Yohana 16:11)
4. Abarira bari mu ivu bagahabwa ikamba ryashushanyaga ubwiza abazizera Kristo bazahabwa
5. Abari bambaye imyenda y’ubwirabure bagendana urupfu rw’iteka baciriweho ko bazahabwa umwenda w’umunezero. Bakanezezwa n’uko batagipfuye ahubwo bafite ubuzima buhoraho muri Kristo watsinze urupfu n’urubanza akarubakuraho.
6. Abari bihebye kubw’imibabaro banyuramo bagahabwa ibyishimo kubw’ibyiringiro bakura muri Kristo uri muri bo akabamenyera byose.
Twibuke pawulo na sila mu nzu y’imbohe ntibihebye ahubwo bararirimbye kubw’ibyishimo bagendanaga bavana muri Kristo
7. Abazizera Yesu bahinduwe ibiti byatewe n’Uwiteka kuko yabahinduye ibyaremwe bishya bitari ibya kamere ngo bamuheshe icyubahiro.. Abababona bose kubw’imirimo myiza yabo bagahimbaza Data wa twese wo mu ijuru. (Matayo 5:16)
8. Abo bemeye kwinjira mu Mwaka w’imbabazi Umwami Imana yasannye imitima yabo yari imeze nk’amatongo yabaye imyirare ayihindura ubuturo bwa Mwuka wera. Nabo barahindukira bakaba ibikoresho akoresha ahindura abandi.
Bene Data uyu mwaka w’imbabazi z’Imana ukwiriye kwamamazwa hose. Niyo mpamvu abatubanjirije nka ba Pawulo bavugaga ko nta kindi babwiriza uretse Kristo wabambwe bakirata umusaraba we wabahesheje imbabazi z’Imana.
Ijambo ry’Imana ryagize riti : Erega ibirenge by’uzanye inkuru nziza ni byiza k’umusozi (Yesaya 52 :7).
Ngibyo ibinezeza Imana ni uko yatubona tujyana mu bandi inkuru nziza y’uyu mwaka w’imbabazi z’Imana watashye ubwo Kristo yazaga akadupfira akazuka.
Natwe duhamagariwe kuwinjiramo ndetse tukawubwira abandi satani agitwaje igitugu bakawumenya bakaruhuka.
Shalom
Ev. Ingabire Clarisse