Umurimo w’Imana wa mbere ni muri wowe
Hab 3:2
[2]Uwiteka we, numvise inkuru zawe zintera ubwoba,Uwiteka we, hembura umurimo wawe hagati yo muri iyi myaka,Hagati yo muri iyi myaka ujye uwumenyesha,Mu burakari wibuke kubabarira.
Habakuki, umwe mu bahanuzi batoya, ubuhanuzi bwe butandukanye n’ubw’abandi.
atangira abaza Imana ibibazo.
Abaza Imana iby’inzira zayo n’imikorere yayo.
Cyari igihe kigoye mu bwoko bwe bw’abayuda, igihe ubwami bw’Abisirayeli bwari bwaracitsemo kabiri.
Yabonaga hari akarengane kandi Imana ntigire icyo ibikoraho.
ntiyagiye kubaza abantu ibibazo bye, nk’uko kenshi muri twe babigenza, ahubwo yabijyanye ku Mana.
Biradukwiriye ko amaganya yacu amenywa n’Imana. Imana yamusubije ko izahana ubwoko bwayo ikoresheje Babuloni.
Burya Imana ibasha gukoresha abanyamahanga. Aho naho Habakuki arabaza ati none se Babuloni, abatarakebwe nibo uhisemo kuduhanisha kandi🤷🏻♀️❓
Aho gutinda twibaza ku mikorere y’Imana, nidutinde ku mibanire yacu n’Imana.
Habakuki guhitamo guhagarara ku munara no kurindira nibwo Imana yamugendereye imutegeka kwandika.
Imana iti: umuntu wese, hatitawe ku cyubahiro cye, niba ari umunyabyaha azahanwa; iti: kandi umukiranutsi azabeshwaho no kwizera.
Umukiranutsi akwiriye kumenya ibyo, ko atabeshejweho n’imiryango myinshi, n’abamukunda benshi, n’ubutunzi bwinshi …
Mugenzi, rindira ibyo kwizera mu mutima wawe. Ibyo Dawidi yari abisobanukiwe.
Mu gihe yasanze ingabo z’abisirayeli zihishe kubera igihangange Goliati, amutera mu izina ry’Uwiteka Imana y’Isirayeli. Ikibazo nticyari kikiri icya Goliati na Dawidi, cyari ikibazo cy’Imana n’uwayisuzuguye.
Amaze guhishurirwa ibyo, Habakuki abona gusenga asaba Imana ati nyigisha umurimo wawe, uwumpishurire.
Nk’uko Imana yihishuriye umuhanuzi Yesaya imwereka ukwera kwayo, Yesaya akabona kwimenya ko burya n’ubwo yavugaga Imana akayibwira abantu, yari atarakayimenya, niko abitirirwa izina rya Kristo dukwiriye kwimenya.
Yabwiraga abantu ko Imana ifitanye nabo urubanza, kandi burya atarakamenya ko nawe barufitanye.
Umwami Sawuli atabarutse ku rugamba, nubwo atari yumviye itegeko ry’Imana ryo kurimbura adasize n’umwe mu bamaleki, imbere ya Samweli amwiratira ko Imana yatabaranye nawe, ibitambetse ashaka ko bayitambira. Umuhanuzi aramusubiza ati ikibazo si ibitambo, ikibazo ni ukutumvira Imana
(1Sam.15).
Igishishikaje Imana si ibitambo, nituyumvire.
Mukundwa muri Kristo, umurimo w’Imana uzahera muri wowe. Nehemiya ari imbere y’Imana ababajwe n’iby’ubwoko bwe, mu gihe bari mu bunyage, yasenze asaba Imana imbabazi ku byaha bye n’iby’ubwoko bwe.
Mu gihe turimo, benshi bagurana ubukirisitu iby’akanya gato.
Agakiza si ikintu warambika hasi ngo uzagitorere igihe ushaka.
Ibyo tumaranira, amazu meza, amamodoka, ntibyaturengera cyangwa ngo bitugirire umumaro ku munsi mubi.
Umutunzi urwaye ari muri koma, ntiyabasha kwicara mu modoka ye nziza ngo abinezererwe.
Biradukwiriye guhembuka.
Habakuki guhembuka, ati noneho ibyiringiro byanjye birakomeje.
Yageze aho agira ati: n’aho imitini itatoha, bagahingira ubusa, amashyo akabura mu biraro, ati nta kizambuza ko nishimana Uwiteka. Ubu nibwo bushake bw’Imana ku muntu wayo.
Babajije Petero bati “tubigenze dute” yarabasubije ati “nimwihane muhindukire, iminsi yo guhembuka ibone uko iza” (Ibyakozwe 3). Mbere yo guhembuka, turasabwa kwihana no guhindukira.
Umusamariyakazi ahura na Yesu, uguhembuka kwe kwe kwaje nyuma y’uko yavugishije ukuri ko nta mugabo agira, Yesu abona kumwihishurira.
Mukundwa, emera uwo uriwe, ubwize Yesu ukuri utitaye ku cyo uri cyo, azaguhembura.
Imana itubabarire!
Rev J. Jacques Karayenga