“18. ngo amaso y’imitima yanyu abone uko ahweza mumenye ibyo mwiringizwa n’Iyabahamagaye, mumenye n’ubutunzi bw’ubwiza bw’ibyo azaraga abera,” (Abefeso 1:18)
Umurage w’abana b’Imana
Irembo ryo kwakira umurage twagenewe n’Imana ni umusaraba Yesu yabambweho, kuko ariwo ugeraho ukakira gutsindishirizwa ntube ukibarwa nk’umwanzi w’Imana ahubwo ukaba umwana wayo. Nuwugeraho ukizera iyaguhaye umwana wayo, ntizabura kumuguhana n’ibindi byose.
Rev Karayenga Jean Jacques