UMUNSI WA MBERE: UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’ABANTU/Ev. GATANAZI Justin.

Itangiriro 3:8; Bumva imirindi y’Uwiteka Imana igendagenda muri ya ngobyi mu mafu ya nimunsi, wa mugabo n’umugore we bihisha hagati y’ibiti byo muri iyo ngobyi amaso y’Uwiteka Imana.

Yohana 10:27; Intama zanjye zumva ijwi ryanjye, nanjye ndazizi kandi zirankurikira.

Nkuko umutwe w’iki kiganiro ubigaragaza, icyi cyumweru cyose Imana nidushoboza tuzaganira ku buryo 11 Imana ijya ivuganiramo n’abantu.

Uhereye igihe Imana yaremeye umuntu yagiye ivugana nawe kandi cyari icyifuzo cyayo, ariko umuntu amaze gucumura , yumvise imirindi (Ijwi) ry’Uwiteka ararihunga aho kugira ngo aryegere kugeza ubwo uyu munsi hari abantu ushobora kubwira ngo Imana yambwiye ibintu runaka bakagufata nk’uwavangiwe cyangwa nk’umusazi kubera ko batemera ko Imana ishobora kuvugisha umuntu bakirengagiza ko umuntu ari ikiremwa kidasanzwe mu byaremwe byose kubera ko Imana yamuremye mu ishusho yayo ndetse bakirengagiza ko kuvugana n’Imana ari ibintu bisanzwe kubera ko mu mpamvu zimwe zatumye Imana irema umuntu kwari ukugira ngo isabane nawe , ibi bituma imurema mu ishusho yayo kandi imusumbisha ibindi byaremwe byose imuha n’inshingano yo kubitegeka .

Mu butumwa bwiza bwa Yesu Kristo bwanditswe na Yohana ahantu twasomye tugitangira , Yesu yavuze ko intama ze zumva ijwi rye zikarimenya kandi ko zimukurikira ; tukiri aha ndagira ngo nkwibutse ko atari Imana ivuga yonyine , Abadayoimoni n’Asatani baravuga, abantu nabo baravuga , umutimanama uravuga n’ibindi biravuga ariko abantu bihannye bakakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza baba bafite ubushobozi bwo gutandukanya ijwi ry’Imana n’andi majwi yose bashobora kumva keretse niba babeshya ko bakiriye Yesu nk’Umwami (Utegeka ubuzima bwabo kandi bakamwumvira ) n’Umukiza ( Ubakiza kurimbuka ).

Hari igihe igihe abantu bitiranya kuba intama y’Imana ( Kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza ) no kugira idini cyangwa Itorero babarizwamo ndetse no kubahiriza imihango yaryo. Hari igihe babyitiranya no kuba uri ku rwego runaka cyangwa ukora imirimo runaka mu idini cyangwa mu Itorero . Kwakira Yesu biratandukanye rwose .

Nagiraga ngo nkubwire ko ununtu atari yacumura , kumva ijwi ry’Imana byari ibintu bisanzwe. Amaze gucumura ararihunga kandi yacumujwe no gutega Satani amatwi yumva ijwi rye . Ntabwo wemerewe gutega Satani amatwi , igihe cyose akuvugishishe ugomba kumubwira ngo ceceka mu izina rya Yesu .

Ugomba gutega Imana amatwi kubera ko ijwi ry’Imana rizana ubuzima ariko irya Satani rizana urupfu .

Zimwe mu nzitizi zikomeye zatuma utumva ijwi ry’Imana ni ukutumvira Imana kubera ko umuhanga umwe mu bya Bibiliya yaravuze ngo “Imana ijya ireka kutuvugisha iyo turetse kuyitega amatwi” kandi wibuke ko Yesu yavuze ko Intama ze zumva ijwi rye.

Ikibazo dufite ni ukumenya ngo Imana ivuga ite ? Ese ivuga nk’abantu ?

Turabizi ko abantu bashobora kuvugana bakoresheje amajwi cyangwa ibimenyetso. Birashoboka ko wavugana n’umuntu ukamubwira n’ijwi cyangwa ukaba wakoresha ibimenyetso. Ushobora kuvugana n’umuntu ufite ubumuga bwo kutumva ukoresheje ibimenyetso kandi mukumvikana . Iyo abantu bagenda mu muhanda ku bantu batwara ibinyabiziga bakoresha ibimenyetso .

Iyo Imana irimo ivugana n’abantu ishobora gukoresha ibimenyetso cyangwa ijwi nk’uko tuzabibona muri icyi cyumweru Imana ni idushoboza.

Dusenge kugira ngo Imana izajye idushoboza kuyitega amatwi ndetse no gushyira mu bikorwa ibyo itubwiye. Unsengere kugira ngo Imana izankoreshe.

Imana iguhe umugisha.

Wari kumwe na Mweneso muri Kristo GATANAZI Justin.