UMUNSI WA KANE : UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’ABANTU/GATANAZI Justin

4. AMASHUSHO

Natanayeli aramusubiza ati ” Wamenye he ? ” Yesu aramusubiza ati ” Filipo ataraguhamagara , ubwo wari munsi y’umutini nakubonye .” Yohana 1: 48

Aravuga ati ” Dore mbonye ijuru rikingutse , n’Umwana w’Umuntu ahagaze iburyo bw’Imana . Ibyakozwe n’Intumwa 7: 56

Nkuko mubizi turimo tuganira ku buryo 11 Imana ijya ivuganiramo n’abantu.

Ku munsi w’ejo twabonye ko Imana ishobora kuvuganira n’abantu mu byiyumvo no mu bitekerezo .

Muri uyu mwanya tugiye kurebera hamwe ko Imana ishobora kuvuganira natwe mu mashusho .

Bishobora kumera nkuko kamera ireba ibintu ikabifata cyangwa ikabibika .

Amashusho ashobora kunyura mu bitekerezo kandi akagumamo.

Bishobora kumera nk’igihe tuba twibuka ibintu twabayemo cyangwa ibintu twarose . Biba bisobanutse cyane kuruta ibyiyumvo cyangwa ibitekerezo by’Imana iba yazanye mu bitekerezo byacu .

Nubwo Yesu atari ari aho Natanayeli ari ariko yaramubonaga munsi y’umutini . Byari bimeze nka kamera uko ifata amashusho.

Ubu bushobozi Imana ijya ibuduha tukareba ahantu tutari hadakoreshejwe amaso y’umubiri . Ishobora no kuzana amashusho y’ibintu byahise .

Ibi byose bigamije gutuma Imana irushaho kwizerwa .

No mu ijuru dushobora kureba yo uretse no mu isi.

Stefano yabonye ijuru rikingutse abona, abona yo Yesu ahagaze iburyo bw’Imana Data. Ntabwo yari yavuye mu isi . Ntanubwo yarebeshejeyo amaso asanzwe ahubwo hari andi maso Imana yamuhaye.

Kureba aho aya maso atareba no kumva ibyo aya matwi atumva bidufasha guhinduka no kwitwara uko abandi batitwara .

Ubu buryo bushobora kudufasha kumenya ibintu byabaye ndetse tutari twabaho cyangwa tudahari .

Dushobora kumenya n’ibyabantu bakoze tudahari byaba ari ibyaha tukabihanisha kandi bakamenya ko Imana izi byose .

Dukwiriye kugenzura ibintu byose turimo tubona kuko byose bishobora kudaturuka ku Imana kuko hari n’ibishobora guturuka kuri Satani cyangwa ibyacu bwite.

Ni byiza ko dukora ubu bugenzuzi mu mwuka w’amasengesho dushaka ubuyobozi bw’Umwuka Wera cyangwa bw’Imana .

Yesu adufashe kugira ngo tumenye gutandukanya amashusho avuye ku Mana , kuri twe ndetse no kuri Satani kandi tujye tumenya icyo Imana iba ishaka kutubwira.

Imana iguhe umugisha.

Mwari muri kumwe na Mweneso muri Kristo GATANAZI Justin