UMUNSI WA GATATU: UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’ABANTU/ GATANAZI Justin

Intama zanjye zumva ijwi ryanjye, nanjye ndazizi kandi zirankurikira. Yohana 10:27

2) IBYIYUMVO

Twabonye ko uhereye kera Imana yagiye yifuza kuvugana n’Umuntu yaremye.

Ku munsi w’ejo twabonye ko uburyo bwa mbere Imana ijya ivuganiramo na twe ko ari Bibiliya cyangwa ibyanditswe byera kandi ko mu gihe urimo usoma Bibiliya ko ugomba kiyitandukanya no gusoma ibindi bitabo cyangwa ibinyamakuru kubera ko Iyo uyisoma ni Imana iba irimo kukuvugisha kandi irimo ijambo ribeshaho .

Uyu munsi rero tugiye kureba uburyo bwa kabiri Imana ijya ivuganiramo natwe ari bwo bwitwa Ibyiyumvo cyangwa amarangamutima .

Bitatangaje ? Sibyo?

Wari uzi ko Imana ijya ivuganira natwe mu marangamutima cyangwa mu byiyumvo.

Amarangamutima cyangwa ibyiyumvo ni ukuntu urimo wiyumva imbere muri wowe . Ni ukuntu wumva umeze muri wowe .

Aha naho rero Imana ishobora kuhavuganira natwe .

Kumva ugize amarangamutima adasanzwe . Kumva ikintu runaka kikujemo . Bishobora gusa n’ibintu bibanjirije amarangamutima cyangwa ibyiyumvo . Ushobora kumva ushaka gukora ikintu runaka cyangwa kumva udashaka gukora ikintu runaka .

Yohana 4: 3-4 ; Ni cyo cyatumye Yesu ava i Yudaya agasubira i Galilaya , yiyumvamo ko akwiriye kunyura i Samaliya .

Kunyura i Samaliya yabyiyumvisemo kandi byari ubushake bw’Imana kuko ari ho yahuriye na wa mugore w’Umunyasamaliyakazi akamubwiriza ijambo ry’Imana ndetse akagenda agahamagara abantu benshi ababwira ngo “Ni muze murebe umuntu umbwiye ibyo nakoze byose murebe ahari ko yaba ari we Mesiya ” baraje basanga ni we baramwizera kandi bari benshi cyane .

Ibyakozwe n’Intumwa 16: 10 ; Amaze kurota izo nzozi, uwo mwanya dushaka kujya i Makedoniya , kuko tumenye yuko Imana iduhamagariye kubabwira ubutumwa bwiza .

Gushaka kujya i Makedoniya ni ibintu biyumvisemo kandi byaberetse ko ari Imana ibatumyeyo kuvuga ubutumwa bwiza .

ICYITONDERWA : Amarangamutima yose ntabwo aturuka ku Imana kubera ko hari n’ashobora kuba ari ay’umuntu ku giti cye cyangwa ari ay’a Satani .

Iyo rero wiyumvisemo icyintu kidasanzwe ukumva gifite imbaraga nyinshi , biba bigusaba gukomeza kugisengera ugacyaha mu izina rya Yesu amarangamutima ya kamere n’ay’Abadayoimoni ndetse na Satani hagasigara ay’Imana .

3) IBITEKEREZO BITURUTSE KU IMANA .

Hari igihe IMANA ijya izana ibitekerezo byayo mu bitekerezo byacu hanyuma tukibwira ko ari ibintu bisanzwe kandi Imana iba yatuvugishije .

Akenshi ibi bisaba gusenga kugira ngo umuntu yitoze kumenya gutandukanya ibitekerezo by’Imana, i bya Satani n’ibyacu bwite.

Kandi bisaba ko tuba abantu buzuye cyangwa bayoborwa n’Umwuka Wera .

1 Abakorinto 2: 15-16
Ariko umuntu w’Umwuka arondora byose nyamara ubwe ntawumurondora . Mbese ninde wigeze kumenya icyo Uwiteka atekereza ngo amwigishe? Nyamara twe dufite gutekereza kwa Kristo.

1 Abami 19: 11-12 , ni uyisoma uzabona ikiganiro Imana yagiranye na Eliya yihishe mu rutare , Imana yaramubwiye ngo ni asohoke ahagarare imbere yayo , arasohoka , haza umuyaga wa serwakira kandi Imana ntabwo yari irimo , hanyuma haje igishyitsi kandi Uwiteka ntabwo yari ari mu gishyitsi , hakurikiyeho umuriro kandi Uwiteka ntabwo yari ari mu muriro, nyuma haje ijwi ryorohereye rituje kandi ryari iry’Imana .

Dukwiriye kugenzura ibintu byose dutekereza kandi tukaba maso tugasenga kugira ngo mu bintu dutekereza tubashe kumenya niba Imana yatuganirije cyangwa niba hari icyo yatubwiye .

Hari igihe tutaba maso ngo dusenge ugasanga Imana yatuvugishije ariko ntitumenye ko ari yo . Ibi bitujyana mu gihombo gikomeye nkuko Yesu yaje akaba mu Bayuda ariko ntibamenye ko bari hamwe n’Imana kugeza ubwo uyu munsi bagitegereje Mesiya kandi yarabanye nabo ntibabimenya bigeza n’aho bamwica ngo arimo arigereranya .

Imana ishobora kuguhishurira ubushake bwayo ibinyujije mu bitekerezo byawe utaba maso ugasanga ntabwo wamenye ko Imana yakuganirije ibi bigatuma unyuranya na yo .

Imana igufashe kuba maso no kumenya ko yakuganirije.

Mwari muri kumwe na Mweneso GATANAZI Justin