UMUNSI WA GATANU : UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’ABANTU/Ev. GATANAZI Justin

5) IYEREKWA

Daniyeli 7: 2-3
Nuko Daniyeli aravuga ati “Mu byo neretswe nijoro, natangiye kunona mbona imiyaga ine yo mu ijuru ihubukira ku inyanja nini . Muri iyo nyanja havamo inyamaswa nini enye zidasangiye ubwoko .”

Nkuko mubizi , turimo tuganira ku buryo 11 Imana ijya ivuganiramo n’abantu kandi ku vugana n’Imana ni bumwe mu buryo Imana yahisemo bwayifasha gusabana n’abantu nkuko umushinga wayo wari uri mbere yuko ibarema.

Ku munsi w’ejo twabonye ko Imana ishobora kuvugana n’umuntu ikoresheje amashusho kandi ibi birasanzwe no mu bantu bo ku isi bashobora kuvugana bakoresheje amashusho .

Uyu munsi tugiye kurebera hamwe ko Imana ishobora kuvugana n’abantu mu iyerekwa.

Iyerekwa rishobora kumera nk’amashusho akomeza kandi afitanye isano cyangwa nk’agafilime gato umuntu arimo kureba . Bishobora gusa nk’igihe umuntu aba arimo atekereza ibintu yarose amaze gukanguka .

Muri iyi mirongo twasomye , umuhanuzi Daniyeli arimo atubwira uko yeretswe nijoro .

Arimo avuga ko yatangiye kubona abona imiyaga ine yo mu ijuru ihubukira ku inyanja nini . Aha ntabwo yari ari mu ijuru ngo abone iyo miyaga n’amaso asanzwe .

Mu nyanja ngo yabonye havamo inyamaswa nini enye zidasanzwe zidasangiye ubwoko .

Ntabwo Daniyeli yari ari ku injanya ngo abone havamo inyamaswa nini enye zidasangiye ubwoko ; ahubwo yabiboneye ahantu yari ari kandi ntabwo inyanja yari yaje aho ari ahubwo ryari iyerekwa .

Nkuko nakomeje kubikubwira ntabwo tugomba guhita twemera ibintu byose turimo twerekwa ko bivuye ku Mana , ahubwo tugomba kubigenzura mu mwuka w’amasengesho dushaka ubuyobozi bw’Imana cyangwa bw’Umwuka Wera twicishije bugufi cyane munsi y’ubutware bwa Kristo .

Niba ugiriwe ubuntu ukerekwa ntabwo ugomba guhubukana ibintu ngo uhite ubivuga cyangwa ngo ugire ubwibone wumve ko wabaye umuntu udasanzwe. Ibi ntabwo bikugira umuntu udasanzwe . Icyitugira abantu badasanzwe ni ukwihana tukakira Kristo nk’Umwami n’Umukiza ; ibi bitugira abana b’Imana byonyine kandi icyi twemerewe kucyirata nk’uko Pawulo yavuze ngo ” Ariko jyeweho sinkirata ikindi , keretse umusaraba w’Umwami wacu Yesu Kristo wateye ko iby’isi bimbera nk’ibibambwe , najye nkabera iby’isi nk’ubambwe . Abagalatiya 6: 14

Icyi cyonyine nicyo abantu bemerwe kwirata naho kwirata ibindi ni icyaha .

Ubwibone ntukemere ko bugutegeka !

6) KUGIRA URUHARI MU BINTU BIRIMO BIBA CYANGWA GUSA N’UROTA .

Bukeye bw’aho bakiri mu nzira benda gusohora mu mudugudu , Petero ajya hejuru y’inzu gusenga nko mu isaha ya gatandatu . Arasonza ashaka kurya , bakibyitegura aba nk’urota. Ibyakozwe n’Intumwa 10: 9-10

Ni ukomeza gusoma uzabona ko hari ibintu byaje birimo n’ibikoko, Imana iramubwira ngo ni abibage abirye kandi hari harimo n’ibyaziraga kuribwa n’Abayuda .

Aha niwe wakoraga ibintu yari arimo abona , yari abifite mo uruhari ameze nk’urimo gukina filime.

Aho bitandukaniye n’iyerekwa gato ni uko umuntu mu iyerewekwa aba abemeze nk’urimo kureba agafilime ariko aha ho umuntu aba ameze nk’umukinnyi muri ako gafilime, aba agafitemo uruhari.

Nubwo turimo kwiga uburyo Imana ijya ivugana natwe tugomba kuzirikana intego y’Imana mu kuvugana natwe .

Wibuke ko nka Petero abona ibi bintu Imana yifuzaga kumuhindura . Yifuzaga kumukuramo ivangura ry’amoko yibwira ko Abayuda bonyine aribo Imana yemera ariko Imana ivugana na we muri ubu buryo ishaka kumwereka ko mu mahanga yose ukora ibyo gukiranuka ko Imana imwemera .

Imana yashakaga kumubwira ko igihe cyageze ko n’Abanyamahanga ,abantu batari Abayuda ko nabo bashobora kuba Abana b’Imana ndetse n’abakozi b’Imana .

Tugomba kuzirikana ko igihe cyose n’uburyo bwose Imana iba irimo ivugana natwe ko hari ubutumwa budasanzwe iba ishaka kuduha cyangwa guha Itorero ndetse n’abantu muri rusange .

Ikibazo si uburyo Imana.yakoresheje ahubwo ikibazo ni ubutumwa yaguhaye . Wabumenye? Wabusobanukiwe? Witeguye gushyira mu bikorwa ibyo yagusabye? Witeguye guhindurwa n’ibyo irimo kukubwira

Dusenge kugira ngo tube abantu bamenya icyo Imana irimo itubwira mu gihe irimo ivugana natwe kandi tube abana bumvira .

Yesu aguhe umugisha !

Wari uri kumwe na Mweneso muri Kristo GATANAZI Justin