UMUNSI WA 2: UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’UMUNTU/ GATANAZI Justin

1) BIBILIYA : IBYANDITSWE BYERA

Yohana : Intama zanjye zumva ijwi ryanjye ndazizi kandi zirankurikira .

2 Timoteyo 3:16 : Ibyanditswe byera byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumweza ibyaha bye no kumutunganya , no kumuhanira gukiranuka .

Abaheburayo 1: 1-3: Kera Imana yavuganiye n’abasogokuruza mu kanwa k’abahanuzi mu bihe byinshi no mu buryo bwinshi, naho muri iyi minsi y’imperuka yavuganiye natwe mu kanwa k’umwana wayo , uwo yashyiriyeho kuba umuragwa wa byose ari we yaremeaheje isi . Uwo kuko ari ukurabagirana k’ubwiza bwayo n’ishusho ya kamere yayo , kandi akaba ari we uramiza byose ijambo ry’imbaraga ze , amaze kweza no gukuraho ibyaha byacu yicara i buryo bw’Imana ikomeye cyane yo mu ijuru .

Iyi mirongo yose dusomye iduhamiriza ko Bibiliya ari uburyo bumwe Imana ijya ivuganiramo n’abantu kandi ni rwo rufatiro rw’ubundi buryo kuko ari yo ibutwigisha .

Hari abantu bamwe bafata Bibiliya nk’ibindi bitabo ariko sibyo iki ni icyaha gikomeye . Iyo ufashe Bibiliya mu biganza byawe ugatangira kuyisoma ugomba kumenya ko hari icyo Imana yiteguye kukubwira . Ugomba kumenya ko urimo uvugana n’Imana . Ugomba kumenya ko urimo usoma urwandiko Imana yakwandikiye nk’uko twabibonye ko Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana .

Kutiga no kudasoma Bibiliya ni icyaha gikomeye kandi hari amahirwe akomeye umuntu aba yibujije kuko Imana yayiduhaye ngo idutunge ntabwo yayiduhaye ngo tuyitunge gusa , tuyishakire ahantu heza ho kuyibika ndetse ngo tujye tuyitwara gusa tugiye gusenga .

Iyo usoma ibyanditswe byera umenya ibintu byinshi byakuvuzweho kandi bishobora kukubeshaho.

Daniyeli arimo asoma igitabo cy’Umuhanuzi Yeremiya 9: 2-3 yasanzemo ibyari byaravuzwe ku bwoko bwabo kandi byagombaga kubafasha kuva mu bunyage . Dore ibyo yasomye : Muri mwaka wa mbere wo ku ngoma ye, njyewe Daniyeli nasomye ibitabo bonsobanurira umubare w’imyaka i Yerusalemu hazamara hashenywe ko ari imyaka mirongo irindwi, byavuzwe n’ijambo ry’Uwiteka mu kanwa k’Umuhanuzi Yeremiya. Mpanga amaso Umwami Mana yanjye , mushakisha gusenga no kwinginga niyiriza ubusa , nambara ibigunira nisiga ivu.

Daniyeli yasomye ubuhanuzi bwa Yeremiya afata umwanzuro kandi waje kuvamo igisubizo cyiza kuri we no ku bwoko bwe .

Ntabwo bihagije gusoma gusa Bibiliya ahubwo tugomba kwemera guhindurwa na yo . Hari abantu benshi basomye Bibiliya bajya no mu mashuri ahanitse bajya kuyiga ariko ugasanga ntabwo bemeye guhindurwa na yo , ibi birutwa no kutayimenya kuko umuhanga umwe yaravuze ngo UBUMENYI BUDASHYIZWE MU BIKORWA BIRUTWA NO KUTABUGIRA .

Yakobo murumuna wa Yesu yaravuze ngo tujye dukora iby’iryo jambo, atari ugupfa kuryumva gusa twishuka kuko iyo turyumvise ntidukore iby’aryo, tuba tumeze nk’abantu birebeye mu ndorerwamo, bakagenda uwo mwanya bakibagirwa uko basaga . Yakobo 1: 22-24

Mu gusoza tugomba kuzirikana ko mu gihe dusoma Bibiliya atari kimwe no gusoma ibindi bitabo ahubwo ko tuba turimo tuvugana n’Imana . Imana yayiduhereye kugira ngo idutunge ntabwo ari ukuyitunga gusa .

Nkwifurije gutungwa n’Ibyanditswe byera mu izina rya Yesu , Amen.

Mwari muri kumwe na Mweneso muri Kristo Ev. GATANAZI Justin