Umukristo n’ibigeragezo
kugira ngo mutaba abanebwe, ahubwo mugere ikirenge mu cy’abaragwa amasezerano babiheshejwe no kwizera no kwihangana.
(Abaheburayo 6:12)
👉🏻igitabo cy’Abaheburayo cyirimo intwari zahamijwe n’imibereho yazo ariko usanga Bose bahuriye Ku bintu Bibiri
Kwihangana no kwizera
kenshi tumara igihe twiga kubatubanjirije tugafashwa tukishima tukumva turashaka gusa nkabo ariko bene data aba batubanjirije bahuye ni amakuba menshi ,ibigeragezo byinshi ,ibiteye ubwoba byinshi ,amajoro akomeye,imbeho ikomeye ariko icyatumye banesha bari bafite ibi bintu Bibiri
Kwihangana no kwizera
uvuze Nowa ,Aburahamu ,
Yobu,Dawidi ,n’abandi benshi n’ibyo Bibiri
Bibiliya ivuga ko kwihangana bitera kunesha ugakomeza
Kwizera nako kutwereka ibitaboneka tukabibona nkibyabaye
Reka mvuge ibintu bicye bigaragaza Umuntu wihangana kdi wizera
1.■Ibyo avuga
Nta biracitse iba mu muntu wihangana kdi wizera (Abatasi bagiye gutata ari 12 Bose babonye ibintu kimwe ariko mu *kubitangaza* niho habonetse ikinyuranyo 10 bavuze uko babonye ibintu.
babiri bo bavuze uko babonye ibintu bongeraho ko Hejuru yabyo hari _imbaraga z’Imana gutangaza inkuru y’incamugongo bisaba ubwitonzi niyo yaba ariyo kuko:
– ushobora kuyiha abadakomeye ukaba urabagushije .
– ishobora kuba ari inkuru iri buherekezwe n’ibisobanuro kdi ntabyo ufite
ariko niba kuyitangaza nta kibazo ongeraho ko Data uri hejuru abirusha amaboko. utabyongeyeho uba ubaye mu icumi bahanwe
2■ nta gira ubwoba ubwoba twabwizeho turanabutandukanya ariko reka mvuge ubwoba muri rusange bumwe bushobora kuba icyaha .Umuntu wizera ko Imana ishoborabyose ntagira ubwoba kuko aba yiringiye iyo . (Saduraka meshake na abedenego) ibasha kudukiza kdi naho itadukiza turejejwe twataha .
■3imikorere ye* akora mu gihe kibi , Umuntu wizeye kdi wihangana ntahindagurika mu mikorere akiranuka igihe cyose ,ibiciro byazamuka bitazamuka ,ibibazo byaba bitaba ahubwo igihe cyo kwera no n’igihe kitaricyo kwera
Urugero:umukristo ufite uburyo ntiyambura nyiri nzu ngo hari icyorezo .ntahagarika gufasha ngo byakomeye ahubwo icyo gihe batari kubikora nibwo aba abonye uburyo (umupfakazi w’i salefati wahaye agatsima Eliya )
– burya mu mahoro abantu Bose baba bajya gusa.
ahubwo mu bibazo umunzani uba waje igipimo kiba kivugiriza ,ninde waguriza undi mu gihe nkiki aho niho ubukristo bucyenewe .
– umukecuru ngo yatuye ibyo yaratezeho amakiriro Yesu ahita ahagarika gutura arabanza aravuga hari ibikorwa twakora iki gihe bigahagarika Imana ikaza kureba
Ndasoza ngira nti ibihe bikomeye k’umukristo niwo mwanya aba abonye wo kwigaragaza no kugaragaza Imana ye no kugaragaza koko niba hari itandukaniro ry’abakizwa n’abadakizwa .
ibigeragezo niwo munzani ugaragaza koko niba twarize twarasomye twarigishijwe , ndangize ndavuga nti aya mezi y’icyi cyorezo turi kumunzani nyuma yacyo (kuko Imana iragikuraho vuba ) tuzareba tuti mbese twitwaye dute ese umwotsi ntutunukaho: ni bande twakomeje?
,twatambukije iki Ku ma Watsap yacu ?
,ni bande twafashije muburyo bw umubiri n Umwuka ?
Ese twasenga tutari kumwe n’abandi bigakunda?
Ese gukiranuka birashoboka pastor adahari prezida wa chorali adahari ,amagroupe adahari ndi njyenyine?
Ese nsigiye iki abana twirirwanaga mu rugo?
Ese gukora itorero ryo murugo birashoboka ?
ESE Umuntu yabaho adakora ntacike intege zo kuvuga Yesu neza bigakunda ibintu nkibyo.?
Ese Umuntu yavugana n’Imana Ku giti cye atayumviye mu bandi ?
Ibigeragezo bituma dukura tukarushaho gusa na Yesu
Muhabwe umugisha @ pastor Dominique