Ukwiriye gutoza umutima wawe gukora ibyiza hakiri ku manywa: Past HARELIMANA Anaclet

Nukora ibyiza uzemerwa n’Imana ariko nukora ibibi ibyaha byawe bizitugatugira ku muryango wawe hanyuma bigukururire ibyago, niyo mpamvu ukwiriye gukora ibyiza hakiri kare . Past HARELIMANA Anaclet

Kuko twese dukwiriye kuzagaragara imbere y’intebe ya Kristo kugira ngo duhabwe ibihwanye n’ibyo twakoreye ni ngombwa ngo dukore ibyiza hakiri kare, Iyi Mana yacu ni Imana ibera hose icyarimwe ndetse irahambaye kuko ibasha gukora ibintu byose kuko Ijambo ry’Imana rivuga ko nta kiyinanira.

Nimwibuke ukuntu mose yabayeho agahigwa ntiyicwe ndetse akaza kurererwa ibwami ndetse akaza guhabwa ubutware n’ubushobozi, ubu natwe dufite ubutware, ubyara umwana ukamwita izina kandi nta muntu numwe haba n’uwo mwana ntiyahirahira ahindura izina yiswe keretse agiye mu nkiko kandi nabwo bimutwara igihe, dufite ubutware twahawe n’Imana.

Imana iravuga ngo nimuguma muri nge nange nkaguma muri mwe muzansaba icyo mushaka,ijambo ry’Imana kandi rivuga ko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza, nuko nimube maso kandi musenge kugira ngo muzemerwe. Ijambo ry’Imana mu gitabo cy’Itangiriro 4:7 hagira hati:”Nukora ibyiza ntuzemerwa? Ariko nudakora ibyiza, ibyaha byitugatugira ku rugi, kandi ni wowe byifuza ariko ukwiriye kubitegeka.” Nuko nimuve mu bidakwiye mugendere mu mucyo.