Igihe cyose mu mikorere y’Imana ijya ikorana n’abantu bacye cyangwa se umuntu umwe kugirango Igere kuri benshi.
Ntagushidikanya rero ko ariwowe Imana ikeneye nk’umuti/gisubizo cy’umuryango wawe ,igihugu,itorero isi muri rusange ariko haricyo ibanza gusabwa
Komera ,kwizera kwawe kutanyeganyega hanyuma ukomeze abasigaye.
Dusome:
Lk 22:31-33
[31]Kandi Umwami Yesu aravuga ati “Simoni, Simoni, dore Satani yabasabye kugira ngo abagosore nk’amasaka,
[32]ariko weho ndakwingingiye ngo kwizera kwawe kudacogora. Nawe numara guhinduka ukomeze bagenzi bawe.”
[33]Aramubwira ati “Mwami, niteguye kujyana nawe mu nzu y’imbohe ndetse no mu rupfu.”
1.Dore satani yabasabye ngo abagosore
2.Ndakwingigiye ngo kwizera kwawe kudacogora
3.Numara gukomera ubone gukomeza abandi.
Amasomo ari muri icyi cyanditswe.
1.Petero ntiyigeze ashaka gutega amatwi icyo Umwami we Uzi byose avuze:
Bijya bibaho cyangwa se ni ibisanzwe iyo usomye ijambo ry’Imana ntushake kumva icyo rivuze ahubwo ukibwirako uri umuhanga mu bindi byose mu gukorera Imana.
2.Ntiyumvise itegeko ry’Umwami rimusaba gukomera.
Ahubwo atangira kwirata imirimo :
Naho abandi bakureka Yesu njye no murupfu tuzajyanayo(naho abandi bakureka njyewe urabizi nzi gusenga,njya mubutayu,ndibatura buri munsi,ndi Umushumba mwiza ,nzi kwigisha ,nzi kubwiriza,abantu baranyemera)
Yesu ati ndakumenyesha ko satani yagushyize kuntara ngo ugosorwe ubwo wanze kunyumva mukanya intara iraba ikujugunye hasi usikare unyihakana.
Wari bwabone umuntu mwiza mukuvuga ibya Yesu no kumubwira abandi,akaba azi gusenga ,kwigisha,imirimo yitorero ari uwambere ariko agifite ubu petero bwe(ubizirote)Atari geze ahinduka.
Impamvu ya biteye :
1.Ntasoma ijambo
2.Niryo asomye ntaryumva.
3.Niryo yumvise ntirijya mu bikorwa.
4.Burya duhindurwa no gusoma,kwiga ,gufata no gushyira mu bikorwa ijambo ryavuzwe n’Umwami hanyuma rigahinduka ubuzima bwacu.ibi taribyo turi babandi dusanzwe turibo.
Dusoreze Ku cyanditswe .
Mk 14:29-31
[29]Ariko Petero aramubwira ati “Naho bose bari buhemuke, ariko jye sindi buhemuke.”
[30]Yesu aramubwira ati “Ndakubwira ukuri yuko muri iri joro rya none, inkoko itarabika kabiri, wowe ubwawe uri bunyihakane gatatu.”
[31]Ariko we arirenga arahamya ati “N’aho byatuma mpfana nawe, sindi bukwihakane na hato.”Nuko bose bavuga batyo.
Intego yacu yari Komera ukomeze n’abandi
Satani ahorana intara ngo agosore :Umuryango wawe,itorero,igihugu ,akazi ukora ,abana base,abavandimwe ……biragusaba kwimuka mu myizerere usanganywe umenyereye ukumva icyo Yesu avuga ugakomera Ku munsi mubi ukakomeza abandi.
Wikibwira ko ushoboye ahubwo ibwire gutya.
1.Yesu sinshoboye ariko wowe urashoboye
2.Sinkiranuka wowe urakiranuka
3.Sinashobora kubikora ariko wowe urabishoboye
4.Kubwanjye natsindwa ariko wowe ntiwatsindwa.
5.Yesu ntukeneye abashoboye ahubwo ucyeneye abahari badashoboye ngo ubashoboze ubwo rero nanjye ndahari nshoboza unkoreshe mugutabara abandi……
Imana ibane namwe mbifurije kugira kwizara gukomeye muri ikigihe kibi,cy’ubugoryi,gikomeye,ubutayu busindisha nutanyoye ,bugasinziriza nudafite ibitotsi cyangwa umunaniro .
Dukeneye Imbaraga za Yesu.
Amahoro mukomeze kugubwa neza.
Komera ukomeze abandi.
Umwigisha: Rev. Primitive.