Uko twakwitoza kugaragaza urukundo

Intumwa Pawulo yanditse imico ikenda ikomoka ku mwuka wera (Gal 5:22, 23). Yavuze ko iyo mico myiza cyane ari “imbuto z’umwuka.” * Izo mbuto ni zo zigaragaza ko umuntu yambaye “kamere nshya” (Kolo 3:10). Nk’uko igiti kitaweho neza kera imbuto, ni na ko umuntu uyoborwa n’umwuka wera na we yera imbuto zawo.—Zab 1:1-3.

Igihe Pawulo yasobanuraga imbuto z’umwuka, yahereye ku muco w’agaciro kenshi w’urukundo. Uwo muco ni uw’agaciro kenshi mu rugero rungana iki? Pawulo yavuze ko adafite urukundo ‘nta cyo yaba ari cyo’ (1 Kor 13:2).

Ni gute twakwitoza kugaragaza urukundo?

Icya mbere: Saba Imana umwuka wayo utume ugaragaza urukundo. Yesu yavuze ko Uwiteka aha “umwuka wera abawumusaba” (Luka 11:13). Nidusenga dusaba umwuka wera kandi tukihatira ‘gukomeza kuyoborwa’ na wo, tuzarushaho kurangwa n’urukundo (Gal 5:16).

Urugero, niba uri umubyeyi, ushobora gusaba ko umwuka w’Imana ugufasha guhana abana bawe utarakaye, ahubwo ukabahana mu rukundo.

Icya kabiri: Tekereza uko Yesu yagaragazaga urukundo no mu gihe yabaga ashotowe (1 Pet 2:21, 23).

Ni iby’ingenzi cyane kwibuka ibyabaye kuri Kristo cyanecyane mu gihe hari uwaturakaje cyangwa uwaturenganyije. Icyo gihe ushobora kwibaza uti: “Ari Yesu yakora iki?” Nitwigana Yesu, buri gihe tuzajya dukora ibikorwa bigaragaza urukundo.

Icya gatatu: Itoze kugaragaza urukundo rurangwa no kwigomwa, ari na rwo ruranga Abakristo b’ukuri (Yoh 13:34, 35). Bibiliya idushishikariza kugira ‘imitekerereze’ nk’iyo Kristo Yesu na we yari afite. Yemeye kuva mu ijuru, ‘yiyambura byose,’ agera naho yemera kudupfira (Fili 2:5-8).

Nitwigana urwo rukundo rurangwa no kwigomwa, ibitekerezo byacu n’ibyiyumvo byacu bizarushaho kumera nk’ibya Kristo, kandi bizatuma dushyira inyungu  z’abandi imbere.

Urukundo dukunda Imana ni rwo rw’ingenzi cyane kandi ni na rwo rugirira abantu bose akamaro. Urwo rukundo rutuma abantu bo mu mico, ubwoko n’indimi bitandukanye bunga ubumwe, bagakorera Imana “bafatanye urunana” (Zef 3:9). Nimucyo twiyemeze kugaragaza uwo muco ugize imbuto z’umwuka wera, tuwugaragaze mu mibereho yacu ya buri munsi.